Wednesday, May 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

radiotv10by radiotv10
13/05/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa avuga ko Igihugu cye kitari kugendera ku byakozwe na Leta Zunze Ubumwe za America byo gufatira ibihano Ingabo z’u Rwanda ngo na cyo kibikore, kuko atari inzira ikwiye mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC kandi ko bishobora kugira ingaruka mbi ku mikoranire n’u Rwanda mu bya politiki, ahubwo ko inzira ikwiye ari ibiganiro bya politiki, byumwihariko hagati ya Perezida Paul Kagame na Tshisekedi.

Perezida Macron yabitangarije i Nairobi muri Kenya aho amaze iminsi yaritabiriye inama y’imikorenire y’u Bufaransa na Afurika, mu kiganiro yagiranye na France 24.

Yabajijwe impamvu Leta Zunze Ubumwe za America zafatiye ibihano Ingabo z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi bazo, kubera kurushinja kugira uruhare mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko Igihugu cye cy’u Bufaransa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ntibifarufatire.

Macron yavuze ko Igihugu cye ndetse n’uriya Muryango icyo bashyize imbere ari ugushyigikira inzira z’ibiganiro ziriho zikorwa hagati y’impande zose zirebwa n’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Macron yavuze ko bo icyo bifuza ari ukuba habaho kubaha ubusugire bw’Igihugu hagati y’u Rwanda na DRC, ndetse hagakomeza kubaho ibiganiro bya politiki hagati ya DRC n’umutwe wa M23 nk’uko byatangijwe na Angola, ndetse hakabaho kurandura umutwe wa FDLR kimwe n’indi mitwe yose y’iterabwoba iri mu muri Congo kimwe n’indi yose iri mu bindi Bihugu byo mu Karere.

Ati “Kandi nizera ko muri icyo gihe, nihabaho kubyutsa ibiganiro bifatika nk’uko nabisabye Abaperezida bombi, hakabaho ubuhuza bagahabwa umwanya ku meza y’ibiganiro, bizatuma habaho imishinga ihuriweho ku mpande enye mu gukorera hamwe.”

Macron yabajijwe niba haba habayeho umwanya wo guhura n’Abakuru b’Ibihugu byombi (Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DRC) hariya muri Kenya, cyane ko bombi bari bahari kuri uyu wa Kabiri, avuga ko yagiye ahura n’umwe ku giti cye, kuko umwuka utaramera neza, ariko ko yizeye ko ubuhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe buzakomeza gukora akazi kabwo kandi bukagera ku musaruro.

Macron avuga ko Leta Zunze Ubumwe za America na zo zakoze akazi gakomeye ndetse zigatuma hagerwa ku isinywa ry’amasezerano y’amahoro, ariko ko kugeza ubu ataraboneka, ubu igikenewe ari uguhuza imbaraga mu gushaka umuti wa biriya bibazo.

Ku kuba Leta Zunze Ubumwe za America zarafatiye Ingabo z’u Rwanda ibihano, ariko ntibiyobokwe n’ibindi Bihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga, Macron yavuze ko atabona gufatira iki Gihugu ibihano nk’ibintu byazana umuti w’ibibazo.

Ati “Ntekereza ko uyu munsi abantu bagiye ku gitutu bakabikora ngo ni uko Abanyamerika babikoze, ugashyira umutwaro ku Rwanda, haba hari amahirwe macye yo kumvisha u Rwanda kugirana imikoranire mu bya politiki. Njye nemera ko igikenewe ari ibiganiro hagati y’abayobozi babiri b’ingenzi muri ibi bibazo ariko ni n’ibiganiro bigomba kuzanamo na Uganda, u Burundi nk’Ibihugu byo mu karere bishobora kugaragaza ukuri ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.”

Perezida w’u Bufaransa yavuze ko iki ari cyo gihe ngo ibi bikorwe, hakabaho ibiganiro hagati ya Perezida Paul Kagame na Tshisekedi, kandi ko ari byo Igihugu cye gishyigikiye kurusha ibindi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − one =

Previous Post

Iburasirazuba: Abasore babiri barimo uwakekwagaho kwica umuntu akamuca umutwe barashwe na Polisi

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Iburasirazuba: Abasore babiri barimo uwakekwagaho kwica umuntu akamuca umutwe barashwe na Polisi

by radiotv10
13/05/2026
0

Abasore babiri barimo uwo mu Karere ka Ngoma wakekwagaho kwicira umuntu akamuca umutwe, n’undi wo mu Karere ka Gatsibo washatse...

Gen.Mamadi Doumbouya wa Guinea yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere ugeze mu Rwanda mu bahategerejwe

Gen.Mamadi Doumbouya wa Guinea yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere ugeze mu Rwanda mu bahategerejwe

by radiotv10
13/05/2026
0

Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinea, yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo muri Afurika (Africa CEO Forum),...

Mu minsi itatu Kiliziya Gatulika mu Rwanda ipfushije Abihayimana batatu

Mu minsi itatu Kiliziya Gatulika mu Rwanda ipfushije Abihayimana batatu

by radiotv10
12/05/2026
0

Abihayimana batatu barimo Abapadiri babiri n’Umufurere umwe muri Kiliziya Gatulika mu Rwanda barimo babiri bo muri Diyoseze ya Byumba, bitabye...

Hashyizweho uburyo bushya bwo korohereza abagura ibinyabiziga mu Rwanda mu ihererekanya

Hashyizweho uburyo bushya bwo korohereza abagura ibinyabiziga mu Rwanda mu ihererekanya

by radiotv10
12/05/2026
0

Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) cyashyizeho uburyo bushya bwongewe muri sisiteme y’imisoro, buzafasha abagura n’abagurisha ibinyabiziga na ba Noteri bigenga, mu...

East African Physiology quiz and teaching workshop promotes medical education in the region

East African Physiology quiz and teaching workshop promotes medical education in the region

by radiotv10
12/05/2026
1

Kigali, Rwanda- Students, lecturers, researchers, and healthcare professionals from different universities across Africa say the East African Physiology Quiz and...

IZIHERUKA

Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro
MU RWANDA

Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

by radiotv10
13/05/2026
0

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Iburasirazuba: Abasore babiri barimo uwakekwagaho kwica umuntu akamuca umutwe barashwe na Polisi

13/05/2026
Gen.Mamadi Doumbouya wa Guinea yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere ugeze mu Rwanda mu bahategerejwe

Gen.Mamadi Doumbouya wa Guinea yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere ugeze mu Rwanda mu bahategerejwe

13/05/2026
Mu minsi itatu Kiliziya Gatulika mu Rwanda ipfushije Abihayimana batatu

Mu minsi itatu Kiliziya Gatulika mu Rwanda ipfushije Abihayimana batatu

12/05/2026
Uwamamaye mu itangazamakuru mu Rwanda yamaze kwinjira mu mwuga w’ubucungagereza muri America

Uwamamaye mu itangazamakuru mu Rwanda yamaze kwinjira mu mwuga w’ubucungagereza muri America

12/05/2026
Trump yanditse ubutumwa asaba ko Obama atabwa muri yombi agakurikiranwa

Trump yanditse ubutumwa asaba ko Obama atabwa muri yombi agakurikiranwa

12/05/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

Iburasirazuba: Abasore babiri barimo uwakekwagaho kwica umuntu akamuca umutwe barashwe na Polisi

Gen.Mamadi Doumbouya wa Guinea yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere ugeze mu Rwanda mu bahategerejwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.