• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye icyatumye umugore wa Perezida Macron amukubitira imbere ya camera

radiotv10by radiotv10
13/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hamenyekanye icyatumye umugore wa Perezida Macron amukubitira imbere ya camera
Share on FacebookShare on Twitter

Igitabo gishya kiravuga ko ubwo Brigitte Macron yakubitaga urushyi umugabo we Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yari amaze kubona ubutumwa yandikiranye n’umukinnyikazi wa filimi w’Umunya-Iran.

Iki gitabo kivuga ko Brigitte Macron yakubiswe umugabo we Emmanuel ubwo yabonaga ubutumwa kuri telefoni ye buturutse kuri uwo mukinnyikazi wa filimi.

Muri mashusho yasakaye muri Gicurasi umwaka ushize, umugore wa Perezida yagaragaye asunika Perezida w’u Bufaransa mu maso ubwo bombi biteguraga kuva mu ndege ubwo bagiriraga uruzinduko muri Vietnam.

Icyo gihe, Macron yashimangiye ko ibyabaye “nta kibazo na kimwe” cyari cyabayeho kandi avuga ko yariho aganira bisanzwe n’umugore we batera urwenya.

Ni mu gihe umunyamakuru w’Umufaransa Florian Tardif yashushanyije ishusho itandukanye mu gitabo cye gishya, ‘(A (Nearly) Perfect Couple)’, asezeranya abantu gutanga ‘iperereza’ ku bihe bidasanzwe hagati ‘y’umugabo n’umugore’.

Ubwo yavuganaga na radiyo ya RTL kuri uyu wa Gatatu, Tardif,umunyamakuru wa Paris Match wakurikiranye Perezida Macron n’umugore we kuva mu 2017, yavuze ko hari byinshi abaziho cyane ndetse n’ibyabaye kiriya gihe ubwo umugore wa Macron yamukubitaga mu maso.

Yagize ati “Icyabaye ni uko [Brigitte Macron], yabonye ubutumwa buturutse ku muntu uzwi cyane. Ni umukinnyi wa filime w’Umunya-Iran.”

Tardif avuga ko Macron yakomeje kugirana umubano “w’ibanga rikomeye” n’uyu mukinnyi w’icyamamare, mu gihe “cy’amezi macye.”

Ndetse ko yamwandikiye budasanzwe bwanageze kure, aho yamubwiye ko “nakubonyemo umuntu mwiza udasanzwe.”

Tardif yagize ati “Ibyo ni ibyo nabwiwe n’abantu ba hafi ye cyane, kandi ni byo mvuga muri iki gitondo.” Yemeza ko yakoze igenzura ricukumbuye ry’ibi yabwiwe kandi ko “inkuru yabyo byose iri mu gitabo cye bishingiye ku bimenyetso bifatika.”

Ubwo butumwa bwa Macron bwazanye ibihe bikomeye hagati ya Macron n’umugore we, ndetse n’impaka zikomeye, byanaje kuvamo kumusunika ubwo bari mu ndege ku Kibuga cya Hanoi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − three =

Previous Post

Amafaranga Polisi y’u Rwanda yarangishaga yabonye nyirayo

Next Post

Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.