Polisi y’u Rwanda yashyikirije amafaranga ibihumbi 500 Frw nyirayo nyuma yuko yari yayataye mu muhanda Remera-Giporoso mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ikayarangisha.
Aya mafaranga yasubijwe uwitwa Hatangimana Jean de Dieu wari wayataye mu kwezi gushize, mu muhanda wa Remera-Giporoso mu Mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2026, bwatangaje ko “Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yashyikirije HATANGIMANA Jean de Dieu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) yari yataye ku wa 23 Mata 2026 mu muhanda wa Remera-Giporoso, mu Karere ka Gasabo.”
Aya mafaranga asubijwe nyirayo, nyuma yuko mu kwezi gushize uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, rutangaje ko hari amafaranga yatawe, rurangisha ko uwakumva ari aye yajya kuyafata.
Itangazo rya Polisi y’u Rwanda ryari ryagiye hanze mu kwezi gushize, ryavugaga ko “Imenyesha umuntu waba warataye amafaranga ku wa Kane, tariki ya 23 Mata 2026, mu Karere ka Gasabo, mu muhanda Remera-Giporoso, ko ayo mafaranga yatoraguwe agashyikirizwa Polisi.”
Muri iryo tangazo Polisi yavugaga ko “Nyirayo arasabwa kuza kuyafata ku ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima, yitwaje indangamuntu kandi yiteguye gusubiza ibibazo bizafasha kwemeza ko ari aye.”


RADIOTV10








