• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru mashya: DJ Toxxyk agiye gusubira imbere y’Urukiko

radiotv10by radiotv10
13/05/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Amakuru mashya: DJ Toxxyk agiye gusubira imbere y’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashyikirijwe ubujurire bw’Ubushinjacyaha ku cyemezo cyafatiwe rwa Shema Arnaurd De Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk, wahamijwe ibyaha akurikiranyweho ariko agafungurwa kuko yahawe ibihano bitarimo igifungo cyari cyasabwe n’Ubushinjacyaha, runagena itariki yo kuzaburanishirizaho ikirego cy’ubujururire.

DJ Toxxyk yari yasomewe umwanzuro n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwamuhamije ibyaha ariko rumukatira igihano cyo gukora imirimo ifitiye Igihugu akamaro mu gihe cy’amezi atatu ariko asubitse mu gihe cy’amezi atandatu, ndetse gutanga ihazabu ya miliyoni 1,5 Frw.

Ni icyemezo kitanyuze Ubushinjacyaha bwahise butanga ubujurire bw’iki cyemezo tariki 06 Gicurasi mu Rukiko Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ndetse rukaba rwacyakiriye none kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2026.

Nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakiriye ikirego cy’ubujurire bw’Ubushinjacyaha, rwahise runagena itariki yo kuzakiburanisha, rukazaba kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwahamije uyu muvangamiziki ibyaha bine birimo icyo kwica umuntu atabigambiriye, icyaha kijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse n’icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka.

Mu iburanisha ryo mu mizi ryabaye tariki 20 Mata 2026, Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge guhamya DJ Toxxyk, rukamuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Ibyo wamenya ku gitero cyarasiwemo Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi cyabaye mu myaka 45 ishize

Next Post

Amafaranga Polisi y’u Rwanda yarangishaga yabonye nyirayo

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Amafaranga Polisi y’u Rwanda yarangishaga yabonye nyirayo

Amafaranga Polisi y’u Rwanda yarangishaga yabonye nyirayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.