Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo kivuga ko cyahise gikora ibitero byo kwishyura ku birindiro bya America.
Ibi bitero byabayeho hagati y’impande zombi, bibaye ibikorwa by’ubushotoranyi bibaye ku nshuro ya gatatu mu gihe cy’icyumweru kimwe, hafi y’umuhora wa Hormuz.
Ishami rishinzwe iby’intambara mu gisirikare cya America Centcom (Central Command) ryavuze ko ryagabye “ibitero byo kwirinda” mu gusubiza “ibikorwa by’ubushotoranyi bya Iran” birimo n’iraswa rya drone ya America riherutse kubaho.
Igisirikare cya Iran na cyo cyatangaje ko mu gusubiza Leta Zunze Ubumwe za America, cyagabye igitero ku birindiro by’igisirikare cya America kirwanira mu kiree biri mu majyepfo ya Iran, gusa nticyatangaza nyirizina aho biherereye.
Igihugu cya Kuwait gisanzwe gifite ibirindiro by’igisirikare cya America, cyatangaje ko sisiteme y’igisirikare y’ibijyanye no mu kirere “iri kugabwaho ibitero bya misile ndetse na drone.”
Ni mu gihe Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere, yasabye abamunenga “kwicara bagatuza”, ndetse abizeza ko “ibintu bizarangira bigenze neza.”
Trump yavuze kandi ko Iran ifite ubushake bw’amasezerano, kandi ko akurikije ibyifuzo by’iki Gihugu, aya masezerano azaba ari meza ku ruhande rwa America.
Ibi bitero byabayeho nyuma yuko impande zombi ziherutse kugirana ibiganiro bigamije guhagarika intambara, ariko bikaba bitaragize icyo bigeraho mu mpera z’icyumweru gishize, aho amakuru avuga ko Perezida Trump yasabye ko haba impinduka mu mushinga uri kuganirwaho.
Izo mpinduka zirebana n’umuhora wa Hormuz ndetse no guhagarika ibikorwa byo gutunganya uranium nka kimwe mu byakunze gusabwa Iran, ariko ikaba yarakomeje kuba ibamba.
Uyoboye Intumwa za Iran zitabira ibi biganiro, kuri iki Cyumweru, yatangaje ko Igihugu cyabo nta ngingo gishobora kwemera ihungabanya uburenganzira bwacyo bw’ubwirinzi buhagije.
RADIOTV10






