• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Volleyball: Habaye impinduka zitunguranye ku irushanwa ryaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ritangire

radiotv10by radiotv10
03/06/2025
in SIPORO
0
Volleyball: Habaye impinduka zitunguranye ku irushanwa ryaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ritangire
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko bitewe n’impamvu ridashobora kugira icyo rihinduraho, irushanwa ryo Kwibuka ryari riteganyijwe kuva tariki 06 Kamena, ryasubitswe rikigizwa inyuma ho ibyumweru bibiri.

Iri rushanwa ryo Kwibuka (Genocide Memorial Tournament) ryari riteganyijwe kuba tariki 06, iya 07 n’iya 08 Kamena 2025 mu Mujyi wa Kigali, ryimuriwe tariki 20, iya 21 n’iya 22 Kamena.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, rivuga ko iri rushanwa ryimuwe “ku mpamvu zirenze ubushobozi buri mu byo twabasha kugenzura.” Rikaboneraho kwisegura ku bw’ingaruka zishobora guterwa n’izi mpinduka zibaye bitunguranye.

Itangazo ryimura iri rushanwa, ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kamena 2025 habura iminsi itatu gusa ngo ritangire, ndetse rikaba ryari ryatumiwemo amakipe yo hanze y’u Rwanda, nk’ayo muri Kenya na Uganda, ndetse amwe akaba yari yaramaze kugera i Kigali.

Iri rushanwa ‘Genocide Memorial Tournament’ ni ngarukamwaka, aho riba rigamije kuzirikana no guha icyubahiro abari abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bose babarizwaga mu mukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iry’umwaka ushize wa 2024, ryegukanywe n’Ikipe ya Police VC mu bagabo nyuma yo gutsinda Gisagara VC, mu gihe mu bagore ryari ryatwawe na APR WVC ubwo yatsindaga RRA WVC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − one =

Previous Post

Umunyapolitiki uzwi i Burundi yinjiye mu mpaka z’inenge zivugwa ku matora ategerejwe

Next Post

Ibivugwa nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye muri Label ya 1:55 AM

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Ibivugwa nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye muri Label ya 1:55 AM

Ibivugwa nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye muri Label ya 1:55 AM

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.