Saturday, June 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Volleyball: Habaye impinduka zitunguranye ku irushanwa ryaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ritangire

radiotv10by radiotv10
03/06/2025
in SIPORO
0
Volleyball: Habaye impinduka zitunguranye ku irushanwa ryaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ritangire
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko bitewe n’impamvu ridashobora kugira icyo rihinduraho, irushanwa ryo Kwibuka ryari riteganyijwe kuva tariki 06 Kamena, ryasubitswe rikigizwa inyuma ho ibyumweru bibiri.

Iri rushanwa ryo Kwibuka (Genocide Memorial Tournament) ryari riteganyijwe kuba tariki 06, iya 07 n’iya 08 Kamena 2025 mu Mujyi wa Kigali, ryimuriwe tariki 20, iya 21 n’iya 22 Kamena.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, rivuga ko iri rushanwa ryimuwe “ku mpamvu zirenze ubushobozi buri mu byo twabasha kugenzura.” Rikaboneraho kwisegura ku bw’ingaruka zishobora guterwa n’izi mpinduka zibaye bitunguranye.

Itangazo ryimura iri rushanwa, ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kamena 2025 habura iminsi itatu gusa ngo ritangire, ndetse rikaba ryari ryatumiwemo amakipe yo hanze y’u Rwanda, nk’ayo muri Kenya na Uganda, ndetse amwe akaba yari yaramaze kugera i Kigali.

Iri rushanwa ‘Genocide Memorial Tournament’ ni ngarukamwaka, aho riba rigamije kuzirikana no guha icyubahiro abari abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bose babarizwaga mu mukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iry’umwaka ushize wa 2024, ryegukanywe n’Ikipe ya Police VC mu bagabo nyuma yo gutsinda Gisagara VC, mu gihe mu bagore ryari ryatwawe na APR WVC ubwo yatsindaga RRA WVC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + eighteen =

Previous Post

Umunyapolitiki uzwi i Burundi yinjiye mu mpaka z’inenge zivugwa ku matora ategerejwe

Next Post

Ibivugwa nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye muri Label ya 1:55 AM

Related Posts

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

by radiotv10
13/06/2025
0

Muhire Kevin wari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sport, aratangazwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo. Ni...

APR BBC yari ihanzwe amaso n’Abanyarwanda muri BAL yasitariye ku marembo ya Final

APR BBC yari ihanzwe amaso n’Abanyarwanda muri BAL yasitariye ku marembo ya Final

by radiotv10
11/06/2025
0

Ikipe ya APR BBC yo mu Rwanda yasezerewe muri 1/2 cy’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2025 nyuma yo gutsindwa...

Ubutumwa bw’umutoza Mashami washimangiye ko atazakomeza n’ikipe yatandukanye na benshi

Ubutumwa bw’umutoza Mashami washimangiye ko atazakomeza n’ikipe yatandukanye na benshi

by radiotv10
10/06/2025
0

Mashami Vincent wari umutoza mukuru wa Police FC, yemeje ko atazakomezanya n’iyi kipe nyuma y’imyaka itatu yari ayimazemo, ayishimira icyizere...

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

by radiotv10
09/06/2025
0

Amakipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga APR FC na Rayon Sports, yatanze andi kujya ku isoko ryo kugura abakinnyi...

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

by radiotv10
06/06/2025
0

Myugairo Gabriel Magalhães wa Arsenal FC, yongereye amasezerano muri iyi kipe azageza 2029, yavuze ko yishimiye kuguma muri iyi kipe,...

IZIHERUKA

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
MU RWANDA

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

14/06/2025
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

14/06/2025
Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

14/06/2025
Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

13/06/2025
Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibivugwa nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye muri Label ya 1:55 AM

Ibivugwa nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye muri Label ya 1:55 AM

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.