Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) irasaba abaturarwanda gufata neza inote n’ibiceri kuko bisaza bitaramara igihe kinini mu ihererekanya-mafaranga, bigatuma buri mwaka itanga miliyari 2 Frw yo gukora inote zo gusimbuza izishaje.
Chantal Kasangwa, umuyobozi ushinzwe ikoreshwa ry’ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda, mu kiganiro kihariye yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko gusimbuza inote biterwa n’impamvu nyinshi.
Ati “Hari iziza ubona koko zaranduye cyane, hari iziza barazanditseho hari iziza zicitse izo ntabwo twazisubiza muri circulation [ihererekanya-faranga].”
Avuga ko izikunze gusimbuzwa zimaze igihe gito ari inote nto zikunze gukoreshwa mu bucuruzi buciriritse zikananyura no mu ntoki z’abantu benshi.
Ati “Izo rero zihuta kwangirika hakiyongeraho n’ikibazo cyo kuzifata nabi no kuzibika nabi. Kuzifata umuntu afite nk’ibyuya mu ntoki inote igatota, kuyibika izingazinze ntuyibike irambuye.”
Avuga ko inoti nk’izi nibura 30% zazo iyo zigarutse muri Banki Nkuru y’Igihugu, zidasubizwayo ahubwo hahita hatangira igikorwa cyo gukoresha izindi zo kuzisimbura.
Chantal Kasangwa avuga ko gukora inote atari akazi koroshye, ati “Kandi bitwara ikiguzi, bitwara nka miliyari ebyiri ku mwaka kugira ngo tube dufite inote nziza zifite umutekano. Murumva ko hari amafaranga atikirira muri icyo kintu cyo kutayafata neza.”
Banki Nkuru y’u Rwanda igira inama abaturarwanda kwitabira gahunda yo kwitabira uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Kuki inote zangirika vuba?
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali, babwiye RADIOTV10 ko uku kwangirika kw’amafaranga hari ababigiramo uruhare kubera uburyo bafata inote.
Bavuga kandi ko ibi bijya bibagiraho ingaruka. Umwe ati “Wayaha nk’umuntu ati ‘aya wapi’ ati ‘aya arashaje’ ugasanga baravuga ngo ni nka ya yandi y’abakecuru ba cyera bayabikaga, hari ukuntu bayapfunyapfunyikaga mu gitenge.”
Aba baturage bavuga kandi ko ba nyirabayazana ari abacuruzi kuko ari bo bayabika nabi ndetse ko hari igihe bayagarurira abakiliya babo ariko basubizayo bagiye guhaha, bakayanga nyamara ari bo bayabahaye.
Aba baturage bavuga ko icyakemura iki kibazo ari uko abantu barushaho gukoresha ikoranabuhanga nka Mobile Money kuko rinatuma bagira umutekano w’amafaranga cyane ko hari n’abajya bayata mu gihe bayafite ari inote cyangwa ibiceri.
Inzego zishinzwe ubukungu zimaze iminsi zaratangiye ubukangurambaga bw’ubukungu bukoresha ikoranabuhanga [Cashless Economy] aho ubu hashyizweho uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga nko mu ngendo mu mujyi wa Kigali hakoreshwa ikarita ndetse n’uburyo buzwi nka MoMo Pay bwifashishwa mu bucuruzi butandukanye.
RADIOTV10