• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu bagiye gushyigikira ubuheture bwabo Ian wasoje amasomo ya Gisirikare

radiotv10by radiotv10
13/08/2022
in MU RWANDA
0
AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu bagiye gushyigikira ubuheture bwabo Ian wasoje amasomo ya Gisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiye gushyigikira umwana wabo, Ian Kagame wasoje amasomo mu ishuri rya Gisirikare ryo mu Bwongereza.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022 ku cyicaro cy’ishuri rya Gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, mu itangazo ryabyo, byatangaje ko uyu muhango witabiriye na Perezida Paul Kagame ndetse na Madamu Jeannette Kagame, aho umuhungu wabo akaba ubuheture mu bana babo Ian Kagame yahawe ipeti rya Sous Lieutenant.

Aya makuru kandi yanatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu itangazo bwasohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022.

Iri tangazo ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, ryavugaga ko Ian Kagame yarangirije rimwe n’abandi banyarwanda babiri.

Yaba Ian Kagame ndetse n’abo babiri; Park Udahemuka na David Nsengiyumva bose barangije muri iri shuri rifite ibigwi, habawe ipeti rya Sous Lieutenant.

Gusoza amasomo kwa Sous Lieutenant Ian Kagame byari bimaze iminsi bigarukwaho na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ukunze kwita Perezida Paul Kagame “my uncle” [Data wacu].

Mu butumwa yari yanyujije kuri Twitter mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga, Muhoozi yari agize ati “Reka nshimibire murumuna wanje, Ofisiye Ian Kagame wenda gusozanya umuhate amasomo muri Sandhurst.”

Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, na bwo yari yabigarutseho mu butumwa na bwo yari yanyujije kuri Twitter, aho yari yagize ati “Ofisiye witegura kwinjira mu Gisirikare Ian Kagame, nkwifurije kugubwa neza muri Sandhurst. Komera kandi ugire amagara mazima kandi ntuhagire ugutera igihunga.”

Iri shuri rya Gisirikare rirangijemo Ian Kagame, ryanyuzemo abanyabigwi bakomeye ku Isi barimo ibikomangoma bibiri by’Ubwami bw’u Bwongereza, Prince Willian na Prince Harry b’Igikomangoma Prince Charles uherutse kuza mu Rwanda.

Iri shuri kandi ryanyuzemo Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya wanabaye umwe mu bazwi cyane bahirimbaniye ukwigira k’Umugabane wa Afurika.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga muri ibi birori
Ian Kagame yasoje amasomo ya Gisirikare ubu ni Sous Lieutenant

Yasoreje rimwe n’abandi Banyarwanda babiri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + two =

Previous Post

Wari uzi ko buri mwaka miliyari 2Frw zitikirira mu gusimbuza inote zishaje mu Rwanda?

Next Post

Mbaye narabikoze nawe ibyo aregwa yarabikoze ikosa ryaba ari irihe?-Jolly ku bamushinja gufungisha Prince Kid

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Mbaye narabikoze nawe ibyo aregwa yarabikoze ikosa ryaba ari irihe?-Jolly ku bamushinja gufungisha Prince Kid

Mbaye narabikoze nawe ibyo aregwa yarabikoze ikosa ryaba ari irihe?-Jolly ku bamushinja gufungisha Prince Kid

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.