Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, cyagaragaje ibimenyetso byakwerekana ko ufite kimwe muri byo cyangwa byinshi, aba atangiye kubatwa n’inzoga, birimo kumva adatuje igihe atarasoma ku nzoga, akaba yakwihutira kujya kwa muganga, kugira ngo avurwe amazi atararenga inkombe.
Ikibazo cy’ubusinzi mu Rwanda gikomeje guhagurukirwa, aho uretse kuba hakomeje umukwabu wo kurandura inzoga zitujuje ubuziranenge, Abanyarwanda banakomeje kugirwa inama yo kugabanya ikigero cy’inzoga banywa.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, cyagaragaje ko umuntu unywa inzoga, hari ibimenyetso bishobora kumugaragariza ko yatangiye kubatwa n’inzoga, agafata iya mbere akajya kwivuza.
Bimwe muri ibi bimenyetso, harimo kuba umuntu yakumva adatuje igihe atarasoma ku nzoga, kugera ku rwego rwo kumenyera inzoga zikomeye ku buryo izisanzwe ziba zitakimufata.
Harimo kandi kuba umuntu afata umwanzuro kenshi wo kureka inzoga cyangwa kugabanya ikigero cy’izo anywa, ariko bikamunanira.
Hari kandi kuba umuntu unywa inzoga ageze ku rwego rwi gutangira kumva ko akazi cyangwa amashuri, nta cyo bimubwiye, ndetse no kuba atangiye kwibagirwa bya hato naho, no kugira agahinda gakabije.
RBC igira iti “Niba ufite kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, ushobora kuba utangiye kubatwa n’inzoga. Gana ivuriro rikwegereye bagufashe.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, kandi gihumuriza abantu bafite uburwayi bukomoka ku gukoresha inzoga zikabije, kiti “Uburwayi bukomoka ku gukoresha inzoga zikabije buravurwa bugakira, iyo wivuje kare.”
Kunywa inzoga nyinshi kandi bitungwa agatoki kuba nyirabayazana w’ingeso mbi, kwiyandarika ndetse n’imyitwarire idahwitse ikomeje kugaragara mu Rwanda, byumwihariko mu rubyiruko.
Inzego kandi zivuga ko byinshi mu byaha by’urugomo n’amakimbirane yo mu miryango, biba bifitanye isano n’ubusinzi bukabije, binavamo ibindi byaha bikomeye birimo no kwicana.
RADIOTV10