Wednesday, August 12, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umubare w’urubyiruko rudafite akazi wariyongereye kandi bishobora kurushaho

Umubare w’urubyiruko rudafite akazi wariyongereye kandi bishobora kurushaho

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku Murimo ryashyize hanze raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2025 ubushomeri mu rubyiruko bwiyongereye, ndetse rivuga ko ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano AI, rizatuma ukomeza gutumbagira.

Iri zamuka ry’imibare y’urubyiruko rudafite akazi, rishingiye ku mpamvu zinyuranye zirimo ihuhangaba rikomeye ry’ubukungu, imvururu za politiki n’ibibazo bikoma mu nkokora guhanga imirimo mishya.

Umubare w’ubushomeri ku isi mu rubyiruko rufite imyaka kuva kuri 15 kugeza kuri 24, warazamutse ugera kuri 12.4% umwaka ushize, uvuye kuri 12.3% wariho muri 2023, bingana na miliyoni 67 z’abari mu kiriya kigero cy’imyaka, nk’uko bigaragazwa na raporo nshya yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Murimo (ILO/ International Labour Organization).

Gusa iyi raporo ivuga ko iki gipimo cyerekana ko nibura habaye impinduka nziza nyuma y’icyorezo cya COVID-19. Inerekana kandi habayeho igabanuka ry’umubare n’ireme by’imirimo ihabwa abakozi bakiri bato.

ILO yavuze ko umubare w’urubyiruko rutari mu mirimo, rutari kwiga cyangwa rutari mu bikorwa by’amahugurwa (NEET) na wo wageze kuri 20%, ni ukuvuga abantu barenga miliyoni 257.

Raporo ivuga ko “Ishusho iri kugenda irushaho kuba mbi hafi ya hose.” Ku Isi, ivuga ko ubushomeri mu rubyiruko bwiyongereye hagati ya 2023 na 2025 mu bice umunani muri 11 by’isi. Ibipimo byariyongereye yaba mu Bihugu bikize, ibiri mu nzira y’amajyambere ndetse n’ibiri mu bukene bukabije.

Iyi raporo igaragaza muri uriya mwaka wa 2025 kandi ubushomeri mu rubyiruko bwari hejuru cyane mu Bihugu by’Abarabu ku kigero cya 26.2%, hagakurikiraho Afurika y’Amajyaruguru ku kigero cya 22.6%.

Ibihugu birimo nk’ibyo muri America y’Amajyaruguru, ubushomeri mu rubyiruko ho bwiyongereye ku gipimo cyo hasi, kuko bwageze kuri 9.8% muri ‌2025 buvuye kuri 8.3% muri 2023. Naho Mu majyaruguru, mu majyepfo no mu burengerazuba bw’u Burayi, igipimo cyari kuri 15%.

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rya Loni, kigaragaza ko habayeho igabanuka ry’imirimo y’abafite ubumenyi buringaniye nk’iyo mu biro, mu buyobozi, mu bucuruzi no mu nganda, yari isanzwe inatanga indi mirimo iciriritse ku rubyiruko rurangije amashuri makuru na za kaminuza ndetse n’ayisumbuye.

Raporo igira iti “Igabanuka ry’imirimo ijyanye n’ubumenyi buringaniye ryatumye habaho ibura ry’imirimo myinshi kandi ubushomeri bukomeje kwiyongera ku rubyiruko rufite amashuri yisumbuye.”

ILO ivuga kandi ko iki kibazo gishobora kurushaho kwiyongera bitewe n’ubwenge bukorano AI bugenda butwara imirimo yakorwaga na muntu.

ILO yavuze ko 6.1% by’imirimo ifitwe n’abantu bari hagati y’imyaka 15 na 29 iri mu mirimo ihura cyane n’impinduka zijyanye na AI.

ILO ivuga ko igihe 10% by’iyo mirimo yabura burundu, bizatuma abakozi bakiri bato bagera kuri miliyoni 5.6 babura akazi, cyane cyane abo mu Bihugu bikize, bashobora guhura n’ubushomeri, ingaruka z’impinduka mu kazi cyangwa bakirukanwa mu kazi, nk’uko yabivuze.

Nubwo ingaruka z’igihe kirekire za AI zitaramenyekana neza, raporo ivuga ko ibyago bizazanwa n’iri koranabuhanga bidakwiye kwirengagizwa.

Ni mu gihe imirimo ijyanye na siyansi, ubwubatsi, ubuvuzi n’ikoranabuhanga, yo ikomeza kwaguka mu Bihugu byinshi.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − four =