Tuesday, August 4, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

Icyitonderwa: Ifoto yakoreshejwe ntihuye n'ibivugwa mu nkuru. Ni iyifashishijwe ikuwe kuri murandasi

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa ko hari irimo ibibanza yananiwe kugarariza inkomoko.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko Twagirayezu Jean Paul “akurikiranyweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo no kutawumenyekanisha ku Rwego rw’Umuvunyi nkuko biteganywa n’amategeko.”

Uyu Muyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuva mu cyumweru gishize, tariki 02 Ukuboza 2025, aho ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagitunganywa dosiye ku byaha aregwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB kandi yaboneyeho gutanga ubutumwa ivuga ko “iributsa abakozi basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo kujya batanga amakuru yose kandi y’ukuri kuko kunyuranya na byo bihanwa n’amategeko.”

Amakuru avuga ko uyu Jean Paul hari imitungo yasanganywe, irimo inzu, ibibanza n’imirima, ariko imwe muri iyi mitungo ntabashe kuyigaragariza inkomoko.

No muri imwe mu mitungo yagaragarije inkomoko, bivugwa ko agaciro yayigaragarije kanyuranye n’ibiciro biri ku isoko, ndetse bikaba bikekwa ko byaba bifitanye isano na ruswa akekwaho mu mikorere ye, kimwe n’amasoko akekwaho gutanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =