Women Zone V2021: Kenya yatwaye igikombe inabona itike y’igikombe cya Afurika, U Rwanda rusoza ku mwanya wa gatatu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’igihugu ya Kenya yatwaye igikombe cy’imikino y’akarere ka gatanu (2021 FIBA Women’s AfroBasket Zone V Qualifiers) itsinze Misiri amanota 99-83 (29-24,21-18, 27-27, 22-14) ku mukino wa nyuma.

Muri uyu mukino, Victoria Reynolds wa Kenya yatsinze amanota 25, Mercy Wanyama 17, Felmas Adhiambo Koranga (24).

Izindi Nkuru

Muri iri rushanwa, Victoria Reynolds (Kenya) niwe wabaye umukinnyi w’irushanwa (Most Valuable Player/MVP).

Image

Victoria Reynolds (Kenya), MVP

Dore uko ibihembo byatanzwe ku bakinnyi:

MVP: Victoria Reynolds (Kenya)

Best Point Guard: Nyaduoth Gach Loc (South Sudan)

Best Shooting Guard: Tierra Henderson (Rwanda)

Best Small Forward: Victoria Reynolds (Kenya)

Best Power Forward: Felmas Koranga (Kenya)

Best Center: Raneem El Gedawy (Egypt)

Kenya yahise ibona itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Cameron kuva tariki 17-26 Nzero 2021.

FINAL SCORE: Rwanda 83-56 South Sudan:

Image

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore bakina Basketball yasoje ku mwanya wa gatatu mu irushanwa ry’akarere ka gatanu ryaberaga mu Rwanda kuva tariki 12 Nyakanga 2021 rutsinze South Sudan amanota 83-56 (31-14, 23-9, 8-16, 21-17). Tetero Odile w’u Rwanda yatsinze amanota menshi muri uyu mukino (20).

Ni umukino u Rwanda rwakinnye nyuma yo gutsindirwa muri ½ mu mukino bahuyemo na Kenya kuwa Gatanu mu gihe South Sudan yari yakuwemo na Misiri.

Uyu mukino watangiye u Rwanda ruri imbere kuko igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruri imbere n’amanota 31-14.

Abakinnyi b’u Rwanda batangijwe mu mukino ni; Bella Murekatete #15, Tierra Monay Henderson #C9, Tetero Odile #12,Cecile Nzaramba #6 na Nicole Urwibutso #13.

Nyuma yo kwitwara neza mu gace ka mbere, igice cya mbere n’ubundi cyasize u Rwanda ruri imbere binarangira bacyuye umukino n’amanota rusange 83-56.

Abakinnyi b’u Rwanda bagize uruhare mu kuzamura amanota y’ikipe bayobowe na Tetero Odile usanzwe akia muri RP-IPRC South Women Basketball Club yatsinze amanota 21 mu minota 27’47” yamaze mu kibuga. Umukinnyi wagaragaje ko yari yarabuze amahirwe mu ikipe y’igihugu ariko akaba yagaragaje ko ashoboye uyu mukino ugereranyije n’abandi bakina imbere mu gihugu.

Tetero Odile (12) yatsinze amanota 21 mu  mukino

Micomyiza Rosine “CISSE” yakinnye iminota 15’01” atsinda amanota atanu (5)

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Tierra Monay Henderson yatsinze amanota 19 mu minota 28’41” yamaze mu kibuga.

Nzaramba Cecile yatsinze amanota 13 mu minota 30’57”. Nzaramba ni umukinnyi utarakunze guhabwa umwanya munini mu mikino yatambutse. Gusa kuri uyu mukino yahawe igihe agaragaza uko ahagaze.

Nzaramba Cecile (6) ashaka mugenzi we yaha umupira

Tierra Henderson Monay yatsinze amanota 19 mu minota 28’41” yamaze mu kibuga

Ineza Sifa Joyeuse ntabwo yakinnye uyu mukino nyuma y’ikibazo cy’imvune yahuye nacyo mu mukino wa 1/2 u Rwanda rwatsinzwemo na Kenya

Umugwaneza Charlotte nawe utarabonye igihe gihagije cyo gukina, yakinnye 11’28” atsinda amanota ane (4). Gusa yagize uruhare rukomeye mu gufasha u Rwanda mu bwugarizi kuko byabonekaga ko South Sudan bakomeye cyane mu mipira yo mu kirere bityo igihagararo n’imbaraga za Charlotte Umugwaneza zigafasha mu kugarira.

Ku ruhande rwa South Sudan, kapiteni Nyaduoth Gach Lok yatsinze amanota 15 mu gihe mugenzi we Jennifer Ben Oduho yatsinze amanota 14.

Sheikh Sarr umutoza w’u Rwanda areba uko amanota ahagaze aho yandikwa 

Butera Hope umwe mu bakinnyi b’u Rwanda batahiriwe n’iri rushanwa mu gutanga umusaruro

Lindsey Harding umutoza mukuru wa South Sudan

Perina James Leime (15) umwe mu bakinnyi beza bafashije South Sudan muri iyi mikino atsinda amanota atubutse

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru