Yaje nk’umutumirwa ahita atangira akazi- Andy Bumuntu yatangiye umwuga w’itangazamakuru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kayigi Andy Dick Fred wamamaye nka Andy Bumuntu muri muzika nyarwanda, yatangiye umwuga w’itangazamakuru, aho agiye kuzajya akorera radio imwe ikorera mu Rwanda.

Andy Bumuntu yatangiye umwuga w’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, aho azajya akora kuri Kiss FM izwiho ibiganiro by’imyidagaduro.

Izindi Nkuru

Uyu muhanzi wari watumiwe mu kiganiro gisanzwe gitumirwamo ibyamare buri wa Gatanu, yaje nk’umutumirwa ahita atangira akazi nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iyi radio.

Byari byatangajwe muri iki cyumweru ko Andy Bumuntu agiye kujya akorana na Sandrine Isheja mu kiganiro Kiss Break Fast nyuma y’uko uwo bakoranaga Gentil Gedeon Ntirenganya na we agiye kujya akora ikindi kiganiro kizajya kiba mu masaba y’ikigoroba.

Mu butumwa bwa Sandrine Isheja ugiye kujya akorana n’uyu muhanzi, yagize bati “Nishimiye kuba abatwumva bazavumbura urundi ruhande rwa Andy Bumuntu.”

Andy Bumuntu na we wagaragaje ko yishimiye kuba yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru, yagize ati “Ndishimye, ndifuza ko mubimenye, ni impamo. Kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu kuva saa 06:00’ kugeza saa 10:00’ nzajya mba ndi kumwe na Sandrine Isheja muri Kiss Break Fast.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru