Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Yakoreye umwana we igifaru cyo mu biti cyamutwaye Miliyoni 11Frw

radiotv10by radiotv10
29/03/2022
in IMYIDAGADURO
0
Yakoreye umwana we igifaru cyo mu biti cyamutwaye Miliyoni 11Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo muri Vietnam, yashoye akayabo ndetse n’umwanya munini kugira ngo akorere umwana we igifaru cyo mu biti [ntikirwana intambara, ni imodoka isanzwe], cyuzuye gitwaye ibihumbi 11 USD [Miliyoni 11 Frw].

Uyu mugabo witwa Truong Van Dao wo mu Ntara ya Bac Ninh yo mu Burasirazuba bw’umurwa mukru wa Hanoi, yagaragaye mu mashusho ari kumwe n’umwana we w’umuhungu w’imyaka itatu bari mu gifaru cy’ibiti yamukoreye.

Buri mpera y’icyumweru, Truong Van Dao yamaraga umwanya munini yicaye ari gutunganya iki gifaru yakoze agendeye ku kimodoka cy’Intambara cyakozwe n’Abafaransa kizwi nka EBR105.

Iyi modoka yakoze mu biti nubwo igaragara nk’igifaru inyuma ariko ntikoreshwa mu ntambara, gusa ngo ni uko yifuje kuyikora mu ishusho y’igifaru ikaba yaruzuye ifite Metero 2,8.

Truong Van Dao yabwiye ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko ntakindi yari agendereye uretse kwinezeza we n’umuhungu we.

Ati “Njye n’umuhungu wanjye biba bisekeje kutubona tugenda mu gifaru uretse ko ntacyo tugamije kuyikoresha nk’itwaro yo mu ntambara.”

Uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko, avuga ko iyi modoka igaragara nk’igifaru, ayifata nk’imodoka isanzwe uretse kuba yarifuje ko iba agatangaza.

Iyi modoka yakoze yifashishije ibindi bice by’imodoka yashaje, byamutwaye amezi atatu kugira ngo ayirangize.

Imbere ni imodoka isanzwe kuko ijyamo ibikomoka kuri peteroli bisanzwe ndetse ikaba ifite aho bahindurira vitesi nk’izindi zose.

Yavuze ko igice cyamugoye cyane gukora ari amaringi y’amapine abasha guhura neza n’imiterere y’iyi modoka.

Dao ubu yamaze kujya mu banyaduhigo nyuma yo gukora iki gifaru cyo mu biti gishobora kugenda ku muvuduko w’ibirometero 25 ku isaha.

Ibifaru bya nyabyo bifite imiterere nk’iy’iyi modoka ya Dao, ifite amateka akomeye muri Vietnam kuko biri mu byahitanye benshi ntambara z’imvururu zahuzaga u Bufaranda, Leta Zunze Ubumwe za America n’u Bushinwa.

Dao yavuze ko iyi modoka ye yayikoze mu rwego rwo kwerekana ko intambara zikwiye guhagaraga ahubwo ingengo y’imari izitikiriramo igakoreshwa ibindi byiza.

Yagize ati “Iyaba ibifaru byose byo ku Isi byabaga bimeze nk’iki cyanjye, ntakibi cyabaho.”

 

Yakoze iki gifaru mu buryo bwo kwinezeza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − three =

Previous Post

Umutoza mushya w’Amavubi yamenyekanye: Amwe mu makipe yanyuzemo ntiyayatinzemo

Next Post

Ntabwo ingabo z’u Rwanda zasa kuriya- Guv.Habitegeko avuga ku bitiriwe Abasirikare ba RDF

Related Posts

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

by radiotv10
23/05/2025
0

Agape Choir yo mu Itorero rya ADEPR inafite igitaramo iri gutegura, irasaba nri makorali kuzacyitabira kandi akajya yitabira ibikorwa nk’ibi...

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

by radiotv10
22/05/2025
0

Umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo, agiye kuba uwa mbere w’Umunyafurika uzayobora ibirori bya ‘Nickelodeon Kids’ Choice Awards’ bizatangirwa muri...

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

by radiotv10
22/05/2025
0

Hagiye hanze amakuru ataramenyekanye ku ndirimbo ‘Mami’ y’umuhanzi Ross Kana, avuga ko mugenzi we Bruce Melodie yifuje kuyijyamo, ariko uyu...

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

by radiotv10
21/05/2025
0

Frank Rukundo wamamaye Frank Joe muri muzika nyarwanda unazwi mu kumurika imideri no muri sinema, yatangaje ko yapfushije umugore we...

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

by radiotv10
20/05/2025
0

Umuhanzi Igor Mabano umaze igihe adasohora indirimbo, yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda muri rusange ko agiye gushyira hanze iyo...

IZIHERUKA

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugore akurikiranyweho kwica umugabo we nyuma yo kumena ibiryo yari amugaburiye

by radiotv10
24/05/2025
0

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

23/05/2025
Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwanyomoje amakuru ashinja RDF kuba inyuma y’abagabye ibitero muri DRC

Ntabwo ingabo z’u Rwanda zasa kuriya- Guv.Habitegeko avuga ku bitiriwe Abasirikare ba RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ibisobanuro by’umugore akurikiranyweho kwica umugabo we nyuma yo kumena ibiryo yari amugaburiye

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.