Zimbabwe: Mu mujinya w’umuranduranzuzi utemera ibyavuye mu matora ya Perezida yatangaje ibiteza impaka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora muri Zimbabwe itangaje ko Emmerson Mnangagwa yatsindiye gukomeza kuba Perezida w’iki Gihugu, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki Gihugu, Nelson Chamisa, yatangaje ko ari we watsinze amatora.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Chamisa yagize ati “Hagiye kuba impinduka muri Zimbabwe, abantu ba ZANU-PF babishaka batabishaka. ntabwo bizoroha ariko hazabaho impinduka. Ntabwo tuzategereza imyaka itanu, hagomba kubaho impinduka nonaha kandi tugomba kuyobora kugira ngo izo mpinduka zize muri Zimbabwe, ubundi dushyire iherezo kuri ubu busazi.”

Izindi Nkuru

Imibare yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri iki Cyumweru, igaragaza ko Nelson Chamisa w’imyaka 45 uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yatowe ku giteranyo cy’ amajwi 44%, mu gihe ishyaka umukandida wa ZANU-PF riyobowe na Emmerson Mnangagwa, yatsinze ku giteranyo cy’amajwi 69%.

Chamisa yakomeje agira ati Ibyavuye mu matora biragaragaza ko yabayemo uburiganya, n’uburwo yabayemo ubwabyo ntitubyemera, twanze ibyo ibinyoma byavuye mu matora yabaye mu buryo budasobanutse dushingiye no ku mibare itavugwaho rumwe.”

Nelson Chamisa ntaragaragaza ibimenyetso by’ibyo arega ishyaka rya ZANU-PF, icyakora afite icyumweru cyo kujyana ikirego cye mu rukiko.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru