Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muri Minisiteri yakozwemo amavugurura habaye ihererekanyanshingano hagati ya Minisitiri mushya n’uwari umukuriye

radiotv10by radiotv10
28/08/2023
in MU RWANDA
0
Muri Minisiteri yakozwemo amavugurura habaye ihererekanyanshingano hagati ya Minisitiri mushya n’uwari umukuriye
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri mushya w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri yahawe kuyobora; yahererekanyije ububasha bw’inshingano na Dr Uwamariya Valentine, wahawe izindi nshingano.

Ni ihererekanyabubasha ry’inshingano ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, nyuma y’icyumweru habaye amavugurura muri Guverinoma y’u Rwanda.

Aya mavugururwa yakozwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, tariki 22 Kanama 2023, yasize uwari Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine agizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbura Prof Jeannette Bayisenge, na we wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Naho Gaspard Twagirayezu wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, we yagizwe Minisitiri w’Uburezi.

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Uburezi mushya, Gaspard Twagirayezu, yahererekanyije ububasha bw’inshingano n’uwo asimbuye Dr Uwamariya Valentine, mu gikorwa cyabere ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi.

Nk’uko tubikesha Minisiteri y’Uburezi, “uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi bakuru muri MINEDUC n’ibigo biyishamikiyeho.”

Uyu muhango witabiriwe kandi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, na we wagumye kuri uyu mwanya ariko ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta.

Abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango, barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Charles Karakye, n’abandi bayobozi b’Ibigo bishamikiye kuri iyi Minisiteri, nk’uwa NESA, Dr Bahati Bernard, uwa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didace Kayihura, n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’amashuri makuru na za Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje.

Minisitiri mushya w’Uburezi Gaspard Twagirayezu
Umuhango warimo kandi abandi bayobozi muri MINEDUC
N’abandi bayobozi b’ibigo bishamikiye kuri MINEDUC

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 7 =

Previous Post

Zimbabwe: Mu mujinya w’umuranduranzuzi utemera ibyavuye mu matora ya Perezida yatangaje ibiteza impaka

Next Post

Gabon: Ibyakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu byashyize abaturage mu bwigunge

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gabon: Ibyakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu byashyize abaturage mu bwigunge

Gabon: Ibyakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu byashyize abaturage mu bwigunge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.