Muri Minisiteri yakozwemo amavugurura habaye ihererekanyanshingano hagati ya Minisitiri mushya n’uwari umukuriye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri mushya w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri yahawe kuyobora; yahererekanyije ububasha bw’inshingano na Dr Uwamariya Valentine, wahawe izindi nshingano.

Ni ihererekanyabubasha ry’inshingano ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, nyuma y’icyumweru habaye amavugurura muri Guverinoma y’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Aya mavugururwa yakozwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, tariki 22 Kanama 2023, yasize uwari Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine agizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbura Prof Jeannette Bayisenge, na we wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Naho Gaspard Twagirayezu wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, we yagizwe Minisitiri w’Uburezi.

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Uburezi mushya, Gaspard Twagirayezu, yahererekanyije ububasha bw’inshingano n’uwo asimbuye Dr Uwamariya Valentine, mu gikorwa cyabere ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi.

Nk’uko tubikesha Minisiteri y’Uburezi, “uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi bakuru muri MINEDUC n’ibigo biyishamikiyeho.”

Uyu muhango witabiriwe kandi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, na we wagumye kuri uyu mwanya ariko ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta.

Abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango, barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Charles Karakye, n’abandi bayobozi b’Ibigo bishamikiye kuri iyi Minisiteri, nk’uwa NESA, Dr Bahati Bernard, uwa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didace Kayihura, n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’amashuri makuru na za Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje.

Minisitiri mushya w’Uburezi Gaspard Twagirayezu
Umuhango warimo kandi abandi bayobozi muri MINEDUC
N’abandi bayobozi b’ibigo bishamikiye kuri MINEDUC

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru