Zimwe mu mpunzi zabaga mu nkambi ya Gihembe zimuriwe mu ya Mahama

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 20 Nzeri 2021, hasubukuwe igikorwa cyo kwimura impunzi mu nkambi ya Gihembe zikajya gutuzwa mu ya Mahama.

Himuwe impunzi 538 zari mu zibarirwa mu 9,922 zigize imiryango 2,227 zigicumbikiwe muri iyo nkambi.

Izindi Nkuru

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yavuze ko ikigamijwe ari ugutuza impunzi ahadashyira ubuzima bwazo mu kaga, cyane ko inkambi ya Gihembe yangijwe n’isuri yateje imikoki minini, mu gihe n’inzu impunzi zituyemo zishaje.

Iyi nkambi icumbikiye impunzi z’Abanyekongo guhera mu mwaka wa 1997, MINEMA ikaba ivuga ko bitarenze mu kwezi k’Ukuboza 2021 abatujwe muri iyo nkambi bose bazaba bamaze kwimurwa kubwo kurengera ubuzima bwabo buri mu kaga.

Abatangiye kwimurwa uyu munsi bagiye I Mahama, basanga abandi 2,393 bagize imiryango 530 bimuwe muri Gicurasi uyu mwaka, kuri ubu bo bakaba bamaze kumenyera ubuzima bwo mu Nkambi ya Mahama ndetse n’abari bafite ibyo bakoraga babyimuriye muri iyo nkambi.

Inkuru ya Assoumani TWAHIRWA/RadioTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru