• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abinubira imikorere y’imodoka za sosiyete ya KBS bahawe ikizere

radiotv10by radiotv10
20/09/2021
in MU RWANDA
0
Abinubira imikorere y’imodoka za sosiyete ya KBS bahawe ikizere
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko hari abatega imodoka banenze cyane imikorere ya Sosiyeti ya KBS bitewe no kutagira imodoka zihagije ndetse icyo kibazo bagasaba ikigo ngenzura mikorere (RURA) kugikurikirana, Iyi Sososiyeti nyuma yo kubisabwa ivuga ko mu ntangiro z’ukwakira iki kibazo kizaba cyakemutse dore ko yatumijeho imodoka nshya zizaza kuziba icyo cyuho.

Ubusanzwe abatega imodoka rusange hari sosiyeti runaka ziba zarahawe kubatwara, abagenda mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ku mirorongo ikoraho iza sosiyeti itwara abagenzi ya KBS bagiye kenshi binubira imikorere itanoze hakaba abavuga ko iyi sosiyeti ifite imodoka nke mumuhanda, ku buryo abagenzi bamara igihe kirekire ku murongo batarabona imodoka ibatwara, abandi bakavuga ko zimwe no mu modoka z’iyi sosiyeti zishaje, bavuga ko ibyo bafata biba byaracitse, ibirahure bimwe byaramenetse ngo ahandi intebe zarakutse   ku buryo hari ubwo bigorana kuzigendamo.

Ishami rishinzwe ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kigo ngenzura mikorere mu Rwanda (RURA) bashyikirijwe iki kibazo kenshi, bavuga ko bari kugikurikirana by’umwihariko, ku buryo iyi sosiyeti yanasabwe kugura imodoka nshya.

Tony Kuramba umuyobozi mukuru w’iri shami yagarutse kuri iyi ngingo agira ati “Icyo kibazo kirakomeye kandi turi kugikurikirana by’umwihariko KBS twaravuganye ndetse batwemerera gukosora bahereye ku kugura imodoka. Tuzakomeza tubakurikirane ku buryo iki kibazo kizakemuka vuba bidatinze”

Image

Tony Kuramba umuyobozi muri RURA ushinzwe ubwikorezi bw’abantu n’ibintu 

Marie Josee Mukanyamwasa, umuyobozi w’iyi sosiyeti ya KBS avuga ko iki kibazo bakizi kandi koko kimaze igihe ngo ariko hari umutu urabye kiri kuvugutirwa.

“Nibyo rwose iki kibazo turakizi kandi kimaze igihe, ariko turizeza ko hari umuti urambye turi kugikivugutira. Ubu hari kontineri zacu ebyiri ziri muri MAGERWA zigomba gusohokamo muri iki cyumweru zuzuye ibikoresho tugomba kwifashisha dukora imodoka zacu ku buryo mu ntangiriro z’ukwakira 2021 tuzaba dufite imodoka nshya 25” Marie Josee Mukanyamwasa

Image

Marie Josée  Mukanyamwasa umuyobozi w’iyi sosiyeti ya KBS

Ikigo ngenzura mikorere kivuga ko kugeza ubu mu mujyi wa Kigali hakora sosiyeti eshatu zitwara abagenzi mu bice bitandukanye arizo KBS, Royale na JALI  Transport Investment Ltd,  izi sose buri yose ikaba iba ifite imirongo (ligne) igenewe gukoreramo ku buryo hatabaho kugongana ariyo mpamvu umurongo wagize ikibazo biba bigomba kubazwa Sosiyeti ishinzwe kuhakorera.

Image

Abagenzi banenga KBS kugirao imodoka nke n’izihari zikaba zishaje

Inkuru ya Olivier TUYISENGE/RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + fourteen =

Previous Post

Zimwe mu mpunzi zabaga mu nkambi ya Gihembe zimuriwe mu ya Mahama

Next Post

Manasseh Mutatu Mbeddy yatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Manasseh Mutatu Mbeddy yatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Manasseh Mutatu Mbeddy yatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.