Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

CODACE: Nkusi Assier ahamya ko koperative yakabaye iteza imbere abanyamuryango mbere ya koperative ubwayo

radiotv10by radiotv10
11/11/2021
in MU RWANDA
0
CODACE: Nkusi Assier ahamya ko koperative yakabaye iteza imbere abanyamuryango mbere ya koperative ubwayo
Share on FacebookShare on Twitter

Nkusi Assier  umuyobozi wa CODACE, koperative y’abahoze ari abakozi ba leta nyuma bakaza kwihuriza hamwe bagashinga koperative itanga servisi zo gukodesha imodoka ku bantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo bitandukanye, ahamya ko intego ya mbere ya koperative yakabaye ireba ku itera mbere ry’umunyamuryango mbere y’uko koperative ubwayo izamuka.

Kwihuriza hamwe intego arimwe yo kuzamura imibereho yanyu ubwanyu cyangwa iya koperative, nibyo abagize cooperative CODACE, bavuga ko byabafashije kugera ku ntego  yabo kuri ubu barishimira ibyo bamaze kugeraho n’ubwo bitari byoroshye.

Image

Nkusi Assier  umuyobozi wa CODACE aganira n’abanyamuryango

Umutoni Teddy ni umwe mu bategarurogori uba muri iyi koperative aravuga ko atewe ishema no kugira uruhare mu iterambere rya koperative, kandi avuga ko byamuhinduriye ubuzima aboneraho gusaba abandi bategarugori kwitinyuka kuko abishyize hamwe ntakibananira.

Umutoni yateruye agira ati’’ Koperative yaramfashije cyane ubu nanjye nashoye imari kandi byaramfashije cyane kuko ubu ibyo CODACE yagezeho nange ntewe ishema no kubigiramo uruhare, bityo ndashishikariza abandi bagore kwitinyuka bakihuriza hamwe ndetse bagashora imari kuko iyo umutungo ucunzwe neza abanyamuryango batera imbere”

Umuyobozi mu mujyi wa Kigali  Emmanuel Katabarwa,ushinzwe ibikorwa remezo, ashimangira ko kugira ngo bishoboke hari icyo bisaba n’ubwo hakiri imbogamizi cyane cyane ku batanga servise zifitanye isano no gutwara abantu n’ibintu ariko akomeza asaba abantu kurushaho kunoza serivisi batanga.

Image

Umuyobozi mu mujyi wa Kigali Emmanuel Katabarwa ushinzwe ibikorwa remezo

Koperative CODACE kuri ubu igizwe n’abanyamuryango 86, bose bahuriye ku mwuga wo gutwara imodoka, bakaba kuri ubu bamaze kugera kuri byinshi birimo inzu igeretse rimwe ifite agaciro ka miliyoni 160, iherereye mu busanza ho mu murenge wa Kanombe ndetse n’imodoka zirenga 15,iyi nzu bakaba bateganyako izabafasha kubona inguzanyo muri bank kugirango barusheho kongera ishoramari ryabo.

Image

CODACE itanga serivisi zo gukodesha imodoka

Inkuru ya :Emmanuel HAKIZIMANA/Radio&TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + one =

Previous Post

Sugira yagarutse, Umutoza Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi azakoresha ku mikino ya Mali na Kenya

Next Post

Ubuyobozi bwa APR FC bwahakanye ko butimanye abakinnyi mu Mavubi

Related Posts

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubuyobozi bwa APR FC bwahakanye ko butimanye abakinnyi mu Mavubi

Ubuyobozi bwa APR FC bwahakanye ko butimanye abakinnyi mu Mavubi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.