Guhanwa nabyo birafasha- Perezida Kagame yavuze ku mbabazi zasabwe na Bamporiki

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yagize icyo avuga ku mbabazi yasabwe na Bamporiki Edouard, avuga ko umuntu wese yakora icyaha ariko ko no kukirinda bishoboka.

Perezida Paul Kagame yabivuze nyuma y’uko Bamporiki Edouard yanditse ubutumwa kuri Twitter amusaba imbabazi ndetse azisaba n’Abanyarwanda bose muri rusange.

Izindi Nkuru

Umukuru w’u Rwanda yatanze ubu butumwa agaruka ku byari bitangajwe n’umwe mu batanze igitekerezo ku mbabazi zasabwe na Bamporiki wavuze ko “Imbabazi z’Uwiteka n’abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!” [Yumva Jean Paul-Twitter]

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyatangajwe n’uyu muturage ari ko bikwiye kugenda, ati Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru