Narahemutse umutima wanze kumpa amahwemo- Bamporiki yasabye imbabazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yasabye Imbaba Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’Abanyarwanda bose.

Bamporiki Edouard yasabye Imbabazi kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Gicurasi mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Izi mbabazi azisabye nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe na Perezida Paul Kagame ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta yari amazeho imyaka ibiri n’igice.

Itangazo rimuhagarika muri Guverinoma ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ryavugaga ko ahagaritswe kubera ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.

Iri tangazo ryakurikiwe n’iry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ryavugaga ko Bamporiki Akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’Ibindi byaha bifitanye isano na yo akaba afungiye iwe mu rugo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru