Umunyeshuri w’umuhungu wigaga mu ishuri ry’imyuga rya Nyanza (Nyanza TVET School) ryo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga cy’ishuri ubwo yariho akora siporo ngororamubiri ya acrobatics.
Uyu munyeshuri w’imyaka 22 y’amavuko yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022 ubwo yariho akora imyitozo ngororamubiri ya acrobatics akaza kwikubita hasi.
Manishimwe Jean Pierre wari usanzwe atoza abandi iyi siporo, yitabye Imana nyuma yo kwikubita hasi abanje umutwe ubwo yasimbukaga ku izamu.
Ngo iyi siporo yayikoraga ari gususurutsa abanyeshuri bagenzi be ubwo hariho haba umupira w’amaguru, bagafata akaruhuko ubundi na we akaza kubereka ibyo azi.
Nyakwigendera wari usanzwe akomoka mu Murenge wa Busoro mu, ubwo yari akimara kwikubita hasi, bahise bamushyikiriza umuganga w’ikigo ariko abona birenze urwego rwe, ari na bwo bahise batumiza imbangukiragutaba ariko mu gihe bari bayitegereje akaza gushiramo umwuka.
Umurambo wa nyakwigendera wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubwubatsi, wahise ujyanwa ku Bitaro bya Nyanza.
Umukozi muri iri shuri rya Nyanza TVET School rizwi nka ETO Gitarama ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, Harerimana Jean Damascene yagize ati “Yagendaga agakora ku izamu maze akinaga, akubita umutwe w’imbere hasi anakuba ijosi cyane ko yari asanzwe atoza abandi banyeshuri imikino njyarugamba [ibizwi nka Acobatics].”
RADIOTV10