Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze ko ibyiyemejwe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bidakwiye gukomeza kuba amasigarakicaro

radiotv10by radiotv10
13/11/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yavuze ko ibyiyemejwe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bidakwiye gukomeza kuba amasigarakicaro
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyaguye byiyemezwa mu nama zabanje ziga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bitubahirizwa, ntihabeho no kubazwa inshingano, ariko ko bidakwiye gukomereza muri uwo murongo.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024 mu bikorwa by’Inama Mpuzamahanga ya 29 yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP 29) iri kubera i Baku muri Azerbaijan.

Ni mu kiganiro yatangiye mu nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Measuring the Green Wealth of Africa”, yayobowe na Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso ari kumwe na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adesina.

Perezida Kagame yibukije ko guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bikwiye kuba ingamba zihuriweho, by’umwihariko nk’Umugabane wa Afurika.

Yagize ati “Nk’uko duteraniye muri COP 29, Afurika ifite intego imwe: Gushimangira aho duhagaze nk’abafite uruhare runini mu guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe. Gusa kutabasha kugera ku nkunga y’ubushobozi, biracyari imbogamizi ikomeye.”

Yakomeje agira ati “Ibyagiye bisezeranywa gukorwa mu nama zabanje, byagiye bihera mu magambo bidashyizwe mu bikorwa, kandi ntihabeho no kubazwa inshingano. Ibi ntibishobora gukomeza kwihanganirwa.”

Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko Umugabane wa Afurika ugira uruhare ruto mu guteza ibibazo bihungabanya ikirere ugereranyije n’indi Migabane, bityo ko ibyagiye bisezeranywa uyu Mugabane mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bikwiye kujya byubahirizwa.

U Rwanda nka kimwe mu Bihugu byagaragaje umuhate n’imbaraga mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, muri iyi nama ya COP 29 ruzagaragaza ibyo rwagezeho ndetse n’icyarufashije.

Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, yitezwemo kugaragaza aho intego zo guhangana n’imihindagurikire ziyemejwe zigeze, ndetse no gufatirwamo izindi ngamba.

Perezida Kagame na Denis Sassou Nguesso wayoboye iyi nama
Denis Sassou Nguesso yayoboye iyi nama ari kumwe na Akinwumi Adesina

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 10 =

Previous Post

Hatangajwe ikiri gukorwa nyuma yuko umusirikare wa RDF akoze ibidukunze kuba mu Ngabo z’u Rwanda

Next Post

Uko byari byifashe Biden yakira Trump kuva yatorwa n’ibyavugiwe mu kiganiro bagiranye

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byari byifashe Biden yakira Trump kuva yatorwa n’ibyavugiwe mu kiganiro bagiranye

Uko byari byifashe Biden yakira Trump kuva yatorwa n'ibyavugiwe mu kiganiro bagiranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.