Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Nyamasheke: Umukire aravugwaho gukubita abaturage akabakinga amafaranga akanabakangisha ko yabaye Umusirikare

radiotv10by radiotv10
24/05/2022
in Uncategorized
0
Nyamasheke: Umukire aravugwaho gukubita abaturage akabakinga amafaranga akanabakangisha ko yabaye Umusirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, baratunga agatoki umucuruzi wabazengereje ubahoza ku nkoni akabakinga amafaranga ndetse akabakangisha ko yigeze kuba umusirikare.

Aba baturage bo mu Gasantere ka Gasayo mu Mudugudu wa Gasayo muri aka Kagari ka Ninzi, babwiye RADIOTV10 ko uwo mucuruzi w’inzoga ukorera muri ako gasantere witwa Alexis abakubita bajya kurega ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukabima amatwi.

Umwe mu baturage yagize ati “Yitwaje ko yigeze kuba Umusirikare wibwira ko arajya afata abantu agakubita yarangiza akitwaza ko azajya aduha amafaranga, kandi amafaranga aduha ntabwo agura ubuzima bw’abantu.”

Umwe mu baturage w’igitsinagore wakubiswe ku itegeko ry’uyu mugabo witwa Alexis, yavuze ko yagiye kumukorera, ntiyamwishyura ahubwo yohereza abantu bo kumukubita.

Ati “Yitwaza ko ari umusirikare kandi ngo akaba afite n’amafaranga. Ngo azajya akubita umuntu ngo amurenzeho n’amafaranga.”

Uyu muturage avuga ko hari undi muntu uherutse gukubitwa n’uyu mugabo inshuro ebyiri zikurikirana, wiyambaje umuyobozi w’Umudugudu na we wigeze kuba umusirikare ariko yatunguwe n’uburyo yamusubije ubwo yajyaga kumuregera.

Ati “Yiyambaje Umuyobozi w’Umudugu ngo akemura ikibazo cy’uwo muntu yakubise kabiri yikurikiranya, umuyobozi aravuga ngo ‘nta n’umusirikare uburana ngo atsindwe.”

Aba baturage bavuga ko uwo muntu uheruka gukubitwa, bamukinze ibihumbi 4 Frw, bakamusaba kuryumaho, bavuga ko no kuba bavuganye n’itangazamakuru bishobora kubakoraho.

Undi muturage ati “N’ibyo tuvuze hano bishobora kuba umwaku hari igihe dushobora kuzabizira. Muri rusange abantu muri rusange baragenda bagahohoterwa, niba ashobora guhonyora uburenganzira bw’abantu ngo ni uko wenda badashobora bafite ubushobozi…abakabarenganuye ni bo bari muri ako gatsiko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jeromo yavuze ko batari bazi iki kibazo nk’ubuyobozi ariko ko bagiye kugikurikirana kuko nta muntu ukwiye kwitwaza icyo ari cyo ngo abangamire abaturage.

Yagize ati “Kuba umuntu ari Umudemobe [uwasezerewe mu gisirikare] ntabwo bisobanura ko afite ubudahangarwa.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage bahohotewe kwiyambaza ubuyobozi bw’Akagari ariko ko n’ubuyobozi bw’Umurenge na bwo bugiye kukinjiramo.

Sitio NDOLI
RADIOTV10/Nyamasheke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Murenzi Abdallah ni umukandida rukumbi uhatanira kuyobora FERWACY

Next Post

Nyanza: Umunyeshuri wasusurutsaga abandi muri siporo y’abakorobasi yikubise hasi arapfa

Related Posts

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

by radiotv10
31/01/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika, Ronald Lamola bagiranye ikiganiro kuri telefone,...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Umunyeshuri wasusurutsaga abandi muri siporo y’abakorobasi yikubise hasi arapfa

Nyanza: Umunyeshuri wasusurutsaga abandi muri siporo y’abakorobasi yikubise hasi arapfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.