Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho ku wari Gitifu umaze iminsi avugwaho guhangana na Mayor

radiotv10by radiotv10
13/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Havutse izindi mpaka hagati ya ‘Mayor’ na Gitifu bagarutsweho cyane ibyabo bikinjirwamo n’inzego zikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Ndagijimana Frodouard wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo wari umaze iminsi avugwaho guhangana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, aho akurikiranyweho ibyaha birimo koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko Ndagijimana Frodouard yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024.

Dr Murangira avuga ko Ndagijimana Frodouard yafatanywe n’uwitwa Mporanyimana Eugene ukekwaho kuba icyitso cye, aho “bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu mvugo yatanze mu butabera, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera, no gucura umugambi wo gukora icyaha.”

Umuvugizi wa RIB yakomeje agira ati “Bafungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rigikomeje ngo bakorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.”

Dr Murangira akomeza avuga ko iperereza ry’Ibanze ryagaragaje ko “Ndagijimana Frodouard yitabaje Mporanyimana Eugene bivugwa ko yari inshuti ye kugira ngo bashake uko babona ikimenyetso cyayobya Urukiko ku cyaha Frodouard yaregwaga cyo gusambanya umwana [Umuhungu] w’imyaka 15. Ni bwo rero bacuze umugambi wo gushaka uwo mwana wasambanyijwe na Ndagijimana Frodouard bamuha amafaranga ibihumbi 50 ngo akore inyandiko yivuguruza ivuga ko atasambanyijwe kugira ngo Ndagijimana azayikoreshe mu Rukiko.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko uyu Mporanyimana Eugene ari we wakoresheje iyo nyandiko uwo mwana, agafatirwa mu cyuho, ari na bwo yahise afatwa ndetse na Ndagijimana Frodouard.

Aba bombi batawe muri yombi nyuma y’iminsi humvikana guhangana hagati ya Ndagijimana Frodouard n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith byavugwaga ko atifuza ko asubizwa mu kazi nyuma yuko yari yarahagaritswe ariko Komisiyo y’Umurimo b’Abakozi yari yiyambaje igategeka Meya ko asubizwa mu nshingano, undi akayibera ibamba.

Umuvugizi wa RIB, avuga ko ifatwa ryabo ridafitanye isano n’uku guhangana. Ati “Ntaho bihuriye na gato. Kugira ngo byumvikane neza, uyu Ndagijimana Frodouard yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, mu kwezi k’Ugushyingo umwaka wa 2023, Ndagijimana Frodouard yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana amushukishije kuzamuhindurira amazina. Ikirego cyarakomeje, Urukiko ruza kurekura by’agateganyo uyu Frodouard, yagombaga kuzaburana mu mizi tariki ya 18 Ukuboza uyu mwaka wa 2024, nk’umuntu rero wari uzi icyaha akurikiranyweho, icyaha cyo gusambanya umwana, icyaha kiremereye; yagerageje gushaka uko yayobya Urukiko ariko ikigaragara ni uko uwo mugambi utamuhiriye, kuko ari ibikorwa bigize ibyaha kandi akaba yabifatiwemo.”

Ndagijimana Frodouard yari aherutse gusubizwa mu kazi, ariko ahindurirwa inshingano, aho yari yagizwe  Umujyanama wa Njyanama y’Akarere ka Rulindo ikuriwe n’Umuyobozi wako, Mukanyirigira Judith bari bamaze igihe bahanganye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo kandi yari aherutse kwandikira uyu Ndagijimana Frodouard amusaba ibisobanuro ku makosa y’imyitwarire idakwiye yamuranze ubwo yari akiri Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Hari Itorero abayoboke baryo bisabira ko rifungwa kubera ibyo bashinja uriyobora

Next Post

Hatangajwe ikiri gukorwa nyuma yuko umusirikare wa RDF akoze ibidukunze kuba mu Ngabo z’u Rwanda

Related Posts

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

by radiotv10
12/06/2025
0

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku...

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
12/06/2025
0

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitegerejwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America...

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

by radiotv10
12/06/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti ‘Rwanda FDA’ cyatangaje ko cyatahuye imiti y’ibinini itemewe yitwa ‘Relief’, gihita kiyihagarika ku isoko...

IZIHERUKA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi
MU RWANDA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

12/06/2025
Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

12/06/2025
Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

12/06/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

12/06/2025
Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

12/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ikiri gukorwa nyuma yuko umusirikare wa RDF akoze ibidukunze kuba mu Ngabo z’u Rwanda

Hatangajwe ikiri gukorwa nyuma yuko umusirikare wa RDF akoze ibidukunze kuba mu Ngabo z'u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.