Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda: Hatangijwe ihuriro rizafasha abahinzi gukora ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga

radiotv10by radiotv10
29/10/2021
in MU RWANDA
0
Rwanda: Hatangijwe ihuriro rizafasha abahinzi gukora ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga
Share on FacebookShare on Twitter

Kuwa 27 Ukwakira 2021 mu Rwanda mu mujyi wa Kigali habereye inama mpuzamahanga yatangirijwemo ihuriro rya “Open Forum On Agricultural Biotechnology ( OFAB)”, rigamije kuzamura no kongera ubumenyi ku iterambere mu buhinzi bw’uRwanda, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni inama yateguwe n’umuryango mpuzamahanga wa AATF ku bufatanye n’ikigo gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB).

Umuryango wiyemeje kuzamura no guteza imbere ibikorwa by’abakora ubuhinzi mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa SAHARA ku mugabane wa Afurika, hagamijwe guhindura imibereho y’ababituyemo.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango AATF, Dr.Canisius Kanangire, yavuze ko kuva mu mwaka wa 2003 umuryango wa AATF washingwa umaze gutanga umusaruro mu bihugu byabashije gukorana nawo.

“Twishimiye ko umuryango wa AATF waje mu Rwanda gufatanya na twe kuzamura ubuhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga biciye muri gahunda ya OFAB kuko byagaragaye ko rishobora kudufasha kugera ku iterambere rirambye turikuye mu buhinzi bukozwe kinyamwuga.

“Nk’uko hari icyerekezo kigamije kuzamura ubuhinzi mu mwaka wa 2018 kugeza mu 2024, byasabye ko habaho imikoranire n’imiryango mpuzamahanga nka AATF, umuryango washinzwe hagamijwe kurwanya ubukene, hibandwa cyane gufasha abahinzi baciriritse kuzamura no guteza imbere imihingire yabo, bagashakirwa amasoko, ibyitezweho guhindura ubuzima bwabo.” Dr. Canisius Kanangire

Image

Inama y’ihuriro rizafasha abahinzi gukora ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga

Umuryango wa AATF umaze kubona ko abatuye ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara baramutse bakoresheje ikoranabuhanga mu buhinzi nk’uko ririmo rinashyirwa mu bindi byiciro by’ubukungu, byatanga umusaruro wisumbuye k’uwusanzwe.

Dr.Ousmane Badiane, umuyobozi  wa AATF, asanga umugabane wa Afurika udakennye cyane kurusha indi migabane, ikibura gusa ni ugusobanukirwa imikorere itegura ejo hazaza.

“Umugabane wa Afurika ufite isoko rinini cyane mu bucuruzi, nyamara haracyagaragara ibibazo bishingiye ku buhinzi aho usanga abatuye uyu mugabane bavunika bahinga ariko bikaba ikibazo bigeze ku musaruro wabo.

Ibi biba byarapfiriye mu mitangirire yo guhinga, aho usanga nta bumenyi buhagije umuhinzi afite,…ntaramenya imbuto nziza iboneye,…ntarasobanukirwa ko ikoranabuhanga rishobora kuzamura ubuhinzi,..ibi byose ugasanga bituma uyu mugabane udatera imbere.” Dr.Ousmane Badiane

Dr.Ousmane Badiane  yakomeje agira ati: “Ariko nitumara kumva neza uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi, mu gutunganya ubutaka n’imbuto zo kubuhingaho, bizatuma ejo hazaza h’uyu mugabane hashashagirana biturutse ku buhinzi.”

Image

Inama yiga ku ikoranabuhanga mu buhinzi yanzuye ko hakenewe ubuhinzi butariubw’akajagari

Mu byo uyu muryango ukora harimo gufasha abahinzi kubona imbuto nziza iboneye ijyanye n’ubutaka bwabo, kubafasha gutunganya ubutaka bwo guhingaho no kubafasha kubonera umusaruro bejeje amasoko.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr.Mukeshimana Gerardine wanatangije ku mugaragaro ihuriro rya OFAB Rwanda, yavuze ko iyi gahunda izafasha cyane muri gahunda ya Leta igamije guteza imbere ubuhinzi n’ibibukomokaho, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

“Umugabane wa Afurika, uracyari mu gihu cy’amateka yawuranze yo hambere, aho ubuhinzi bwakorwaga mu buryo bw’akajagari. Nyamara hakenewe ko uyu mugabane utera imbere, biturutse ku dushya mu ikoranabuhanga bizafasha kuzamura umusaruro w’ibihingwa kuri uyu mugabane, ibizagabanya ibiribwa bitumizwa hanze yawo, ibi bikagera no kugihugu cyacu, biciye muri iyi gahunda.” Dr.Mukeshimana

Image

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr.Mukeshimana Gerardine wanatangije ku mugaragaro ihuriro rya OFAB Rwanda

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (RAB), Dr.Patrick Karangwa, yasobanuye ko OFAB Rwanda itaje gusimbura izindi gahunda zari zisanzwe zikoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi.

“OFAB ije gufasha izindi gahunda kwihutisha iterambere mu buhinzi, biciye mu mahugurwa n’ubundi buryo buzageza amakuru ku bahinzi n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhinzi mu gihugu.” Dr.Patrick Karangwa

Iri huriro rya OFAB ryatangijwe ku mugaragaro mu Rwanda na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, ryari risanzwe rikorera mu bihugu birindwi, birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Ethiopia, Ghana, Burkina Faso na Nigeria biciye mu muryango mpuzamahanga AATF.

Inkuru ya Assoumani TWAHIRWA/Radio&TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + fourteen =

Previous Post

YARAHIYE!  Umuhanzi Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse basubiyemo amafoto y’ubukwe bwabo

Next Post

Cristiano Ronaldo yatangaje ko we n’umukunzi we bitegura kwibaruka impanga

Related Posts

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

by radiotv10
13/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwashyize hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjiramo ku rwego rwa Ofisiye, itariki yo gutangira...

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu muhanda Kigali-Muhanga, habaye impanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi, yabangamiye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri...

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo kwiyandikisha ku nkumi n'abasore bifuza kuyinjiramo ku rwego rw’abapolisi bato, birimo...

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

by radiotv10
13/10/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yongeye gukangurira abantu gukora imyitozo ngororamubiri, agaragaza iyo bakora kugira ngo bagabanye ibyago kugeza kuri...

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

by radiotv10
13/10/2025
0

Former Minister of Finance Emmanuel Ndindabahizi, who served only three months in the transitional government, has passed away in Benin...

IZIHERUKA

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo
FOOTBALL

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

by radiotv10
13/10/2025
0

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

13/10/2025
AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

13/10/2025
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

13/10/2025
Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

13/10/2025
Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Cristiano Ronaldo yatangaje ko we n’umukunzi we bitegura kwibaruka impanga

Cristiano Ronaldo yatangaje ko we n’umukunzi we bitegura kwibaruka impanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.