RADIOTV10
  • AHABANZA
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • AMAHANGA
    • IMIBEREHO MYIZA
    • POLITIKI
    • UBUKUNGU
  • SIPORO
    • FOOTBALL
    • CYCLING
    • VOLLEYBALL
  • IMYIDAGADURO
    • IBYAMAMARE
    • MUZIKA
    • SINEMA
    • UBUKERARUGENDO
    • UMUCO
  • CHANNELS
    • RADIO 10
    • TV 10
    • TV10 ENTERTAINMENT
  • SERVICES
    • ADVERTISEMENT
    • LIVE TRANSMISSION
    • A/V PRODUCTION
    • CONTENT BROADCASTING
  • AHABANZA
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • AMAHANGA
    • IMIBEREHO MYIZA
    • POLITIKI
    • UBUKUNGU
  • SIPORO
    • FOOTBALL
    • CYCLING
    • VOLLEYBALL
  • IMYIDAGADURO
    • IBYAMAMARE
    • MUZIKA
    • SINEMA
    • UBUKERARUGENDO
    • UMUCO
  • CHANNELS
    • RADIO 10
    • TV 10
    • TV10 ENTERTAINMENT
  • SERVICES
    • ADVERTISEMENT
    • LIVE TRANSMISSION
    • A/V PRODUCTION
    • CONTENT BROADCASTING
RADIO10 LIVE
TV10 LIVE
  NEWS UPDATES
Perezida Kagame yakiriye Louise Mushikiwabo 20/05/2022
Niyo ibiciro byamanuka ntibishobora gusubira uko byahoze mbere ya COVID- Umusesenguzi 20/05/2022
Rusizi: Yanze ko umugabo we ashyingurwa kuko umugozi yiyahurishije wabuze 20/05/2022
Amavubi: Kwizera Olivier arahamagawe, Haruna na Jacques Tuyisenge basigaye 20/05/2022
RBC yavuze ku ndwara idasanzwe yadutse ku Isi inasubiza abibaza niba yarageze mu Rwanda 20/05/2022
Next
Prev

U Buholandi bwafashe uwari Majoro muri FAR ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside

EditorbyEditor
13/05/2022

Polisi yo mu Buholandi yafashe Karangwa Pierre Claver wari Majoro mu gisirikare cya Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi, ukurikiranyweho kugira uruhare rukomeye mu bitero byahitanye Abatutsi benshi mu yahoze ari Komini Mugina.

Uyu mugabo akurikiranyweho kuyobora ibitero ku Batutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatulika ya Mugina ahahoze ari muri Komini Mugina ubu ni mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Mugina.

Iyi Paruwasi ya Mugina yari yahungiyeho Abatutsi benshi bari baturutse mu bice binyuranye birimo aha ku Mugina, Mukinga, Bibungo ndetse n’abari baturutse muri Ntongwe.

Paruwasi Mugina yabereyeho ubwicanyi bukomeye, yaguyeho Abatutsi babarirwa mu bihumbi 25.

Karangwa Pierre Claver ufatwa nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutegura Jenoside Yakorewe Abatutsi muri aka gace, yari amaze igihe yihishe mu Buholandi aho yahahungiye mu 1998.

Polisi yo mu Buholandi, yamufatiye mu gace kazwi nka Ermelo muri iki Gihugu igendeye ku mpapuru zo kumuta muri yombi zimaze igihe zaratanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

U Buholandi ni kimwe mu Bihugu by’i Burayi bikomeje kugaragaza imbaraga mu gutuma Abanyarwanda bariyo bakekwaho Jenoside bagezwa imbere y’Ubutabera dore ko bumaze no kohereza bamwe.

Umwaka ushize, ubutabera bw’iki Gihugu bwohereje Venant Rutunga waje akurikira abandi barimo Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye boherejwe muri 2016.

RADIOTV10

  • Click to share on Twitter (Opens in new window)
  • Click to share on Facebook (Opens in new window)
  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window)
  • Click to share on LinkedIn (Opens in new window)
  • Click to share on Telegram (Opens in new window)
  • Click to print (Opens in new window)
  • Click to share on Skype (Opens in new window)
  • Click to email this to a friend (Opens in new window)

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Special news

Perezida Kagame yakiriye Louise Mushikiwabo

20/05/2022
AMAKURU

Niyo ibiciro byamanuka ntibishobora gusubira uko byahoze mbere ya COVID- Umusesenguzi

20/05/2022
Special news

Rusizi: Yanze ko umugabo we ashyingurwa kuko umugozi yiyahurishije wabuze

20/05/2022
AMAKURU

RBC yavuze ku ndwara idasanzwe yadutse ku Isi inasubiza abibaza niba yarageze mu Rwanda

20/05/2022

Phone: (+250) 078 444 44 44

E-mail: radiotv10rwanda@gmail.com

Tele10 Building, Gishushu , KG 220 ST

  • About Us
  • Services
loading Cancel
Post was not sent - check your email addresses!
Email check failed, please try again
Sorry, your blog cannot share posts by email.