Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umukobwa wapfuye ku munsi ubanziriza ‘Graduation’ ye muri IPRC rwashenguye benshi

radiotv10by radiotv10
13/05/2022
in MU RWANDA
0
Umukobwa wapfuye ku munsi ubanziriza ‘Graduation’ ye muri IPRC rwashenguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa wagombaga gubahabwa impamyabushobozi muri IPRC-Kigali kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, yitabye Imana ku munsi ubanziriza uwabereyeho ibirori byo kurangiza iki cyiciro.

Ubuyobozi bwa IPRC-Kigali bwagaragaje ko bwashenguwe n’urupfu rwa Uwamahoro Theophila witabye Imana ku munsi ubanziriza uwatangiweho impamyabushobozi.

Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter ya IPRC-Kigali, bugira buti “Umuryango wa IPRC Kigali ubabajwe n’urupfu rw’umwe mu bari guhabwa impamyabushobozi Uwamahoro Theophira, witabye Imana tariki 11 Gicurasi 2022 azize uburwayi.”

:@IPRCKigali community is with a big sorrow of the loss of one of our graduands UWAMAHORO Theophila, who passed today on 11th May 2022 due to sikness. May her Soul rest in Eternel Peace. We comfort her family and friends. @RwandaPolytec @Rwanda_Edu@DMulindahabi pic.twitter.com/i96sp4MEP1

— RP-IPRC Kigali (@IPRCKigali) May 11, 2022

Ni inkuru yababaje benshi batanze ibitekerezo kuri iyi nkuru ibabaje, bavuze ko ari agahinda gakomeye kuba uyu mukobwa yitabye Imana atageze ku cyo yaharaniye mu myaka yari amaze yiga.

Uwitwa Mugisha Ivan yagize ati “Birababaje cyane, agiye kare. Aruhukire mu mahoro iteka.”

Alfred Nahimana yagize ati “Mbega inkuru ibabaje, roho ye iruhukira mu mahoro kandi Imana ifashe umuryango we.”

Uwamahoro Theophila witabye Imana afite imyaka 24, yari arwaye kanseri yo mu bihaha aho yari arwariye mu Bitaro bya Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Biteganyijwe ko nyakwigendera aherekezwa bwa nyuma kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi mu irimbi rya Nyamirambo.

Amakuru avuga ko yitabye Imana mu gihe harimo hashakwa imashini yari kuzajya akoresha mu guhumeka ndetse ko yendaga kuboneka.

Uwamahoro witabye Imana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Abasore b’ibigango bagaragaye bakubitira umuntu mu muhanda agasa nk’uhwereye bakatiwe imyaka 11

Next Post

Bitunguranye urubanza rwa Prince Kid rwashyizwe mu muhezo, we yifuzaga ko Abanyarwanda bose barukurikirana

Related Posts

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

by radiotv10
12/01/2026
0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo...

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro...

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

by radiotv10
12/01/2026
0

For a long time, intelligence was measured by grades, IQ scores, and how fast someone could solve problems. But in...

IZIHERUKA

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo
FOOTBALL

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu isuti y’Ubururu bwijimye Prince Kid yageze mu Rukiko bwa mbere

Bitunguranye urubanza rwa Prince Kid rwashyizwe mu muhezo, we yifuzaga ko Abanyarwanda bose barukurikirana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Editorial: The New World Economic Order

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.