Umukobwa wapfuye ku munsi ubanziriza ‘Graduation’ ye muri IPRC rwashenguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa wagombaga gubahabwa impamyabushobozi muri IPRC-Kigali kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, yitabye Imana ku munsi ubanziriza uwabereyeho ibirori byo kurangiza iki cyiciro.

Ubuyobozi bwa IPRC-Kigali bwagaragaje ko bwashenguwe n’urupfu rwa Uwamahoro Theophila witabye Imana ku munsi ubanziriza uwatangiweho impamyabushobozi.

Izindi Nkuru

Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter ya IPRC-Kigali, bugira buti “Umuryango wa IPRC Kigali ubabajwe n’urupfu rw’umwe mu bari guhabwa impamyabushobozi Uwamahoro Theophira, witabye Imana tariki 11 Gicurasi 2022 azize uburwayi.”

Ni inkuru yababaje benshi batanze ibitekerezo kuri iyi nkuru ibabaje, bavuze ko ari agahinda gakomeye kuba uyu mukobwa yitabye Imana atageze ku cyo yaharaniye mu myaka yari amaze yiga.

Uwitwa Mugisha Ivan yagize ati “Birababaje cyane, agiye kare. Aruhukire mu mahoro iteka.”

Alfred Nahimana yagize ati “Mbega inkuru ibabaje, roho ye iruhukira mu mahoro kandi Imana ifashe umuryango we.”

Uwamahoro Theophila witabye Imana afite imyaka 24, yari arwaye kanseri yo mu bihaha aho yari arwariye mu Bitaro bya Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Biteganyijwe ko nyakwigendera aherekezwa bwa nyuma kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi mu irimbi rya Nyamirambo.

Amakuru avuga ko yitabye Imana mu gihe harimo hashakwa imashini yari kuzajya akoresha mu guhumeka ndetse ko yendaga kuboneka.

Uwamahoro witabye Imana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru