Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Bitunguranye urubanza rwa Prince Kid rwashyizwe mu muhezo, we yifuzaga ko Abanyarwanda bose barukurikirana

radiotv10by radiotv10
13/05/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Mu isuti y’Ubururu bwijimye Prince Kid yageze mu Rukiko bwa mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Urubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, rwashyizwe mu muhezo mu gihe uregwa we yifuzaga ko rubera mu ruhame kugira ngo Abanyarwanda bose barukurikire kuko banamenyeshejwe ifatwa rye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, ibitangazamakuru byikoze byerecyeza ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama bigiye gukurikirana uru rubanza.

Ubwo Inteko iburanisha uru rubanza rw’ifunga n’ifungurwa ruregwamo Prince Kid, Umucamanza yibukije uregwa ibyaha akurikiranyweho uko ari bitatu, icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko uru rubanza rushyirwa mu muhezo kuko bukiri gukora iperereza bityo ko kuba rwabera mu ruhame bishobora kuribangamira.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko iki cyifuzo gishingiye ku kurindira umutekano abatangabuhamya batanze ubuhamya muri uru rubanza.

Uregwa we yabwiye Urukiko ubwo yafatwaga byashyizwe ku karubanda, abantu bose bakabimenya bityo ko bakwiye no kumenya imigendekere y’urubanza.

Prince Kid wavugaga ko atumva impamvu urubanza rwe rwashyirwa mu muhezo kuko atari urwa politiki, yavuze ko kuba rwabera mu ruhame ntacyo abona byakwangiza.

Yagize ati “Byaba bitangaje kubona umuntu afatwa bikamenyeshwa abantu na nyuma yaho ariko byagera mu rukiko bikagirwa ubwiru.”

Me Nyembo Emelyne wunganira uregwa, yavuze ko uregwa ari mu maboko y’inzego z’ubutabera bityo ko nta mpungenge n’imwe ihari yo kwica iperereza.

Uyu munyamategeko wavugaga ko impamvu zatazwe n’Ubushinjacyaha zidafite ishingiro, yavuze ko umukiliya we akiri umwere ku buryo atagomba kwimwa uburenganzira bwo kuburanira mu ruhame.

Nyuma y’impaka z’impande zombi, Urukiko rwafashe umwanzuro, rwanzura ko uru rubanza rugomba kubera mu muhezo, ruhita rutegeka ko abari mu cyumba cy’iburanisha basohoka.

Ni iburanisha rya ryaje gukurikiranwa na bamwe mu bo mu muryango wa Prince Kid n’inshuti ze ndetse n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye.

Uru rubanza rwagombaga kuba kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi ariko rusubikwa ku mpamvu zatanzwe n’uruhande rw’uregwa rwagaragarije Urukiko ko rutiteguye kuburana kuko rwatinze kubona dosiye y’ikirego, rusaba umwanya wo kuyisoma no kuyisesengura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Umukobwa wapfuye ku munsi ubanziriza ‘Graduation’ ye muri IPRC rwashenguye benshi

Next Post

Ni nko kwihimura: Abamotari basobanuye impamvu nijoro badakoresha mubazi bakanahenda abagenzi

Related Posts

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

In Kigali today, something new is happening on rooftops. Instead of only seeing water tanks and solar panels, you can...

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ni nko kwihimura: Abamotari basobanuye impamvu nijoro badakoresha mubazi bakanahenda abagenzi

Ni nko kwihimura: Abamotari basobanuye impamvu nijoro badakoresha mubazi bakanahenda abagenzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.