Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 Sports: Twibukiranye ibyaranze uyu munsi mu mateka ya siporo ku isi

radiotv10by radiotv10
01/07/2021
in SIPORO, Uncategorized
0
10 Sports: Twibukiranye ibyaranze uyu munsi mu mateka ya siporo ku isi
Share on FacebookShare on Twitter

Turi kuwa kane w’itariki ya mbere Nyakanga 2021, ni umunsi w’180  mu minsi igize umwaka harabura iminsi 183 ngo umwaka urangire, Turi kuwa Gatatu wa 26 kuva 2021 yatangira, Turi mu cyumweru cya 27 mu byumweru bigize umwaka wa 2021. Uyu munsi u Rwanda rurizihiza imyaka 59 rumaze rubonye ubwigenge. Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu? 1.Ruud van Nistelrooy (1976): See the source image Yujuje imyaka 45, Umuholandi Rutgerus Johannes Martinus “Ruud” van Nistelrooy wabiciye bigacika mu gihe cye cyo gukina umupira w’amaguru aho yakinaga nka Rutahizamu kuri ubj atoza ikipe y’abatarengeje imyaka 19 ya PSV Eindhoven y’iwabo mu Buholandi. Ibitego 56 yatsinze muri UEFA Champions League bimushyira ku mwanya wa Gatandatu w’abamaze gutsinda byinshi muri iri rushanwa aho yaribayemo Uwatsinze byinshi inshuro eshatu. Nistelrooy yaciye mu makipe nka Den Bosch, Heerenveen, PSV Eindhoven yatwaranye nayo shampiyona ebyiri, mu mpeshyi yo muri 2000 yerekeje muri Manchester united ayimaramo imyaka itandatu ayitsindira ibitego 150 mu mikino 219 anatwarana nayo shampiyona, FA cup, League Cup na Community Shield. Mu 2006 yerekeje muri Real Madrid atwarana nayo La Liga ebyiri, Igikombe kiruta ibindi muri Esipanye mbere yo kwerekeza muri Hamburg SV muri Mutarama 2010 gusa ntiyayitinzemo kuko yahise agaruka muri Malaga mu mpeshyi y’uwo mwaka, yaje guhagarika umupira w’amaguru kuya 14 Gicurasi 2012. Mu ikipe y’igihugu yabatsindiye ibitego 35 mu mikino 70 yabakiniye irimo igikombe cy’Uburayi cya 2004 & 2008 hamwe n’icy’isi cya 2006.

2.Patrick Kluivert (1976): 

See the source image Yujuje imyaka 45, Umuholandi Patrick Stephan Kluivert wahoze akina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga gusa ubu ayobora irerero rya FC Barcelona nyuma yo kuva ku kuba umuyobozi wa tekinike muri Paris Saint-Germain, yanabaye kandi umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu ya Cameroon. Yakinaga nka Rutahizamu, azwi cyane muri Ajax aho ku myaka 18 gusa ariwe watsinze igitego cyahesheje Ajax Champions League y’1995, yavuye muri Ajax yerekeza muri Milan AC amaramo umwaka umwe ubundi mu 1998 Yerekeza muri FC Barcelona. Yakiniye Barcelona imyaka itandatu, yayitsindiye ibitego 124 mu mikino 249 atwarana nayo shampiyona imwe. Mu ikipe y’igihugu yayitsindiye ibitego 40 mu mikino 79 yayikiniye, yagarutsemo nk’umutoza wungirije cyane ko mu gikombe cy’isi 2014 yari mu bungiriza ba Van gaal. 3.Rigober Song (1976): See the source image Rigobert Song(1976) Yujuje imyaka 45, umunya-Cameroon Rigobert Song Bahanag wahoze akina nka myugariro kuri ubu atoza ikipe y’igihugu ya Cameroon y’abatarengeje imyaka 23. Yatangiriye umupira w’amaguru muri Metz yo mu Bufaransa anayifasha kwegukana coupe de la y’1996, nyuma yaje kujya muri Salernitana yo mu Butaliyani ayivamo yerekeza muri Liverpool yavuyemo nyuma y’imyaka ine ajya muri Westham United imutiza muri FC Köln nyuma agaruka muri Lens yo mu Bufaransa ubundi yerekeza muri Galatasaray yamaranye nayo imyaka ine agatwarana nayo shampiyona ebyiri n’igikombe cy’igihugu muri 2008 yerekeza muri Trabzonspor kugeza 2010. Mu ikipe y’igihugu niho afite ibigwi kuko yakinnye ibikombe bya Afrika umunani kuva 1993 kugeza 2010, harimo ibikombe bitanu yakinnye ari captain, ibikombe bya Afrika yakinnye atari captain ni bitatu ( Afrika y’Epfo 1996, Burkina Faso 1998 na Angola 2010) muri rusange yakinnye imikino 35 y’igikombe cya Afrika. Imikino 137 imugira umukinnyi umaze gukinira Cameroon imikino myinshi,aho yakinnye ibikombe by’isi bine (1994,1998,2002 na 2010) Uretse Zinedine Zidane, Song niwe mukinnyi wabonye umutuku inshuro ebyiri mu gikombe cy’isi, yawubonye 1994 bakina na Brazil n’1998 bakina na Chile akaba ariwe mukinnyi ukiri muto wabonye ikarita itukura ubwo yari afite imyaka 17. 4.Krzysztof Piątek(1995): See the source image Yujuje imyaka 26 rutahizamu umunya-Polonye ukinira Hertha Berlin yo mu Budage Yatangiriye umupira w’amaguru muri Ekstraklasa club ayivamo ajya Zaglebie Lubin hanyuma ahava ajya muri Cracovia yamugurishije muri Genoa kuri miliyoni enye mbere y’uko muri Mutarama 2019 agurisha muri Milan AC kuri miliyoni 35 z’amayero igiciro kiremereye Genoa igurishije umukinnyi kuva yabaho,muri 2020 uyu musore nibwo yaje muri Hertha Berlin. Mu ikipe y’igihugu yayinjiyemo muri 2018 akaba amaze kuyitsindira ibitego bitanu mu mikino 10. Lucas Vásquez (1991)  Yujuje imyaka 30 Lucas Vázquez Iglesias Umukinnyi wa Real Madrid uca ku ruhande asatira. Yatangiriye umupira w’amaguru muri Real Madrid,ariko yakinnye umukino wa mbere ku rwego rwo hejuru muri Espanyol 2015,ubwo yari mu ntizanyo, Vásquez yagize uruhare muri Champions League eshatu zikurikiranya Real Madrid yatwaye. Mu ikipe y’igihugu ya Esipanye amaze kuyikinira imikino itandatu gusa nta gitego arayitsindira. 5.Carl Lewis (1961): See the source image Carl Lewis(1961) Yujuje imyaka 60 umunyamerika uzwi cyane mu mikino Olempike, akaba abitse imidali icyenda ya zahabu Olempike n’10 y’irushanwa ry’isi Uyu mugabo yamenyekanye cyane hagati y’1979 kugeza 1996 yamenyekanye cyane mu kwirukanka ndetse no gusimbuka Ni Ibihe bihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi 1903 : Tour de France yaratangiye See the source image Ku bufatanye n’ikinyamakuru Auto, hatangijwe isiganwa ry’amagare rifatwa nk’irikomeye ku isi, ryatsinzwe n’umufaransa Maurice Garin. 1904: Bwa mbere mu mateka imikino Olempike yarakinwe Ni imikino yabereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri St Louis. 1970 FC Utrecht yarashinzwe Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu cyiciro cya mbere mu Buholandi nibwo yavutse, iyi kipe yatwaye ibikombe by’igihugu bibiri (1985 & 2005). 1973 : u Bushinwa bwakinnye na leta zunze ubumwe za Amerika mu mukino wa basketball. Ni umukino wa mbere aya makipe yombi yahuriyemo, umukino wabereye Shanghai mu Bushinwa maze Amerika itsinda u Bushinwa amanota 96-61 1997 Mike Tyson yarahanwe.   Nyuma yo kuruma ugutwi kwa Evander Holyfield ubwo barwanaga kuya 28 Kamena 1997, komisiyo y’imikino ya Nevada yahashije Mike Tyson guhagarika burundu mu mukino w’iteramakofe ndetse no gutanga miliyoni 20 z’amadorali. 2012 : Esipanye yanyagiye u Butaliyani itwara igikombe cy’Uburayi (EURO 2012): See the source image Imbere y’abafana ibihumbi 63,170 bari kuri sitade Olempike y’i Kiev muri Ukraine, Esipanye yanyagiye u Butaliyani ibitego 4-0 bya David Silva ku munota wa 14′,Jordi Alba 41′, Fernando Torres 84′ na Juan Mata ku munota wa 88′. Esipanye yageze ku mukino wa nyuma isezereye Portugal kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 0-0, mu gihe u Butaliyani bwari bwasezereye u Budage ku bitego 2-1. 2018: LeBron James yerekeje muri Los Angeles Lakers. See the source image Kuri miliyoni 154 z’amadorali, LeBron James yemeye gusinyira Lakers imyaka ine avuye muri Cleveland Cavaliers. Inkuru ya: Esther Fifi Uwizera/Radio&TV10 Rwanda    

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 6 =

Previous Post

TENNIS: Abari guhatana muri WIMBLEDON 2021 bagaragaje ububi bw’ikibuga kiri kuvuna abakinnyi umusubirizo

Next Post

Ruvamwabo amaze imyaka 26 arwaye igisebe cyamuviriyemo kanseri

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi
AMAHANGA

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

15/09/2025
DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ruvamwabo amaze imyaka 26 arwaye igisebe cyamuviriyemo kanseri

Ruvamwabo amaze imyaka 26 arwaye igisebe cyamuviriyemo kanseri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.