Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ruvamwabo amaze imyaka 26 arwaye igisebe cyamuviriyemo kanseri

radiotv10by radiotv10
01/07/2021
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ruvamwabo amaze imyaka 26 arwaye igisebe cyamuviriyemo kanseri
Share on FacebookShare on Twitter

Ruvamwabo Bosco aravuga ko amaze imyaka 26 arwaye igisebe cyamuviriyemo kanseri none ngo yabuze ubufasha bumugeza kwa muganga kuko ibyo yaratunze  yabimaze yivuza  none arifuza ko umugiranza wese yamufasha.

Ruvamwabo Bosco ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 atuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Jabana   avuga ko amaranye igisebe imyaka 26 yatewe no kuribwa n’umusundwe. Uyu mugabo avuga  yivuje iyimyaka yose uko ari 26 ariko igisebe cyanze gukira  ku buryo cyahindutsemo uburwayi bwa kanseri nk’uko abaganga baherutse kubimubwira.

Screen Shot 2021-07-01 at 13.34.42.png

Screen Shot 2021-07-01 at 13.34.34.png

Uburwayi bwa Ruvamwabo Bosco avuga ko nta bushobozi afite bwo kubwivuza

Ruvamwabo avuga ko nyuma yo kugira ubu burwayi umugore yamutaye agatwara n’abana babyaranye kandi ngo ubuyagurishije ibyo yari atunze byose bityo atakigira n’aho kuba none ubu akana yifuza ko yafashwa n’umugiraneza wese akabona uko ajya kwivuza i Butaro aho  yoherejwe ariko akabura ubushobozi bwo kumugezayo.

Agaruka ku burwayi bwe, Ruvamwabo yagize ati” Iki gisebe nkimparanye imyaka 26. Nagitewe n’umusundwe wandiriye mu mugezi nkiri muto, kikajya gikira imyaka itanu yashira kikagaruka gutyo gutyo… nkivuza ariko kikanga gukira. Nyuma mu gihe cyashize nibwo nagiye kwivuza bambwira ko ari kanseri ndwaye. Kuva ubwo bambwira ko najya kwivuza i Butaro kuko ariho bafite ububasha bwo kumvura ariko nabuze ubushobozi. Ubu ibyo nari ntunze byose narabigurishije ngo nivuze ariko gukira byaranze  ubu rero ndifuza uwamfasha wese nkajya kwivuza byibura ibihumbi magana atatu byamfasha”

Screen Shot 2021-07-01 at 13.34.23.png

Ruvamwabo avuga ko amaranye igisebe imyaka 26 byaje kumuviramo kanseri

Avuga ko ikibazo cye  yakigejeje ku buyobozi bw’umurenge atuyemo ariko  ngo bamusubije ko atari uwo gufashwa.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Jabana bubivugaho, ntabwo batwitabye ku murongo wa telefoni.

Ruvamwabo Bosco  usaba uwaba afite ubushobozi wese kumufasha kubera kanseri yatewe n’igisebe amaranye imyaka 26,  avuga ko ubuyobozi bukwiye no kumuhindurira icyiciro kuko ubu ari mucyiciro cya gatatu cy’ubudehe kandi ubuyobozi bukaba bwaranze kugihindura mu gihe ngo ari bwo byari kumworohera kubona ubufasha.

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/Radio &TV10

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

10 Sports: Twibukiranye ibyaranze uyu munsi mu mateka ya siporo ku isi

Next Post

COVID-19: Mu kwezi kumwe abarwariye mu bitaro bikubye inshuro esheshatu, umwuka bahabwa urushaho

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
COVID-19: Mu kwezi kumwe abarwariye mu bitaro bikubye inshuro esheshatu, umwuka bahabwa urushaho

COVID-19: Mu kwezi kumwe abarwariye mu bitaro bikubye inshuro esheshatu, umwuka bahabwa urushaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.