Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

USA: Umugabo yarasiye abana be batatu mu rusengero arabica arangije na we arirasa

radiotv10by radiotv10
01/03/2022
in MU RWANDA
0
USA: Umugabo yarasiye abana be batatu mu rusengero arabica arangije na we arirasa
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rusengero ruri mu gace ka Sacramento ko muri California muri Leta Zunze Ubumwe za America, umugabo yishe arashe abantu bane barimo abana be batatu arangije na we arirasa.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022, ubwo uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko yicaga abana be batatu, umwe w’imyaka 9, undi w’imyaka 10 n’undi wa 13.

Umuvugizi w’urwego rw’umutekano muri Sacramento, Sgt. Rodney Grassmann yavuze ko ubu bwicanyi bwabereye mu rusengero mo imbere ubwo habagaho igikorwa cyo guhura k’uyu mubyeyi n’abana be badasanzwe babana.

Yavuze ko undi muntu warashwe ari uwari uhagarikiye icyo gikorwa.

Sgt. Rodney Grassmann yatangaje ko bitaramenyekana niba uyu mugabo n’abo bana  be bari basanzwe ari abayoboke b’uru rusengero cyangwa bariho barwifashisha nk’ahantu ho guhurira.

Yatangaje ko nyina w’aba bana we akiriho ndetse ko atari ari ahabereye ibi byago.

Muri uru rusengero kandi harimo abandi bantu ariko ntawundi wagizweho ingaruka n’iki gikorwa. Benshi mu bari bahari basanzwe ari abakozi bo kuri uru rusengero.

Ubuyobozi bwo muri aka gace, buvuga ko hataramenyekana icyateye uyu mugabo kwikora mu nda kuko hahise hatangira iperereza.

Guverineri w’aka gace, Gavin Newsom yavuze ko iki gikorwa kibaye ikindi mu byabaye muri Leta Zunze Ubumwe za America biteye urujijo.

Yagize ati “Twifatanyije n’ababuze ababo, imiryango yabo ndetse n’uduce bari batuyemo.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − ten =

Previous Post

MTN mu isura nshya no kwagura ibikorwa biyiganisha ku rwego ruhambaye

Next Post

Gicumbi: Bane bafunzwe bakekwaho kwica umwarimu wasanzwe mu ishyamba yapfuye

Related Posts

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora-RCS rwavuze ko ku Igororero rya Nyamasheke mu Karere ka Nyamasheke, harashwe amasasu mu kirere ubwo bamwe...

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

by radiotv10
27/10/2025
0

The Rwanda National Police (RNP) has said it is working closely with other government agencies, including the Rwanda Investigation Bureau...

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

by radiotv10
27/10/2025
0

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buhangayikishijwe no kuba hari abaturage batafite aho kuba ndetse n’abafite ahatameze neza bakeneye gusanirwa,...

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

by radiotv10
27/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo urw’Ubugenzacyaha RIB, bagiye gukurikirana ibyagaragajwe ko hari abacuruzi bashobora gufata...

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

by radiotv10
27/10/2025
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero ubwo yari itwaye abari bagiye mu birori...

IZIHERUKA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda
MU RWANDA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

27/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

27/10/2025
Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gicumbi: Bane bafunzwe bakekwaho kwica umwarimu wasanzwe mu ishyamba yapfuye

Gicumbi: Bane bafunzwe bakekwaho kwica umwarimu wasanzwe mu ishyamba yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.