Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Icyatumye umwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda asezera cyamenyekanye

radiotv10by radiotv10
09/03/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Icyatumye umwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda asezera cyamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022 umukobwa umwe muri 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, yasezeye ahita anava mu mwiherero. Impamvu yatumye asezera yamenyekanye.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda, bari batangaje ko Nkusi Lynda yanditse ibaruwa asezera muri iri rushanwa ku mpamvu ze bwite zijyanye n’umuryango we.

Nyuma y’isezera ry’uyu mukobwa, habanje gucicikana amakuru menshi, bamwe bibaza icyatumye uyu mukobwa asezera mu irushanwa ryifuzwa kwitabirwa na benshi ariko bakabura amahirwe.

Amakuru yaje kumenyekana, ni uko hari irindi rushanwa yiyandikishijemo muri Kenya kandi akaba yaratoranyijwe mu bagomba kuryitabira.

Uzi ibijyanye n’iri rushanwa, yavuze ko Nkusi Lynda agomba kujya muri Kenya mu cyumweru gitaha guhatana muri iri rushanwa mu gihe abategura Miss Rwanda bari baranze kumuha uruhusa.

Uyu uzi aya makuru, avuga ko abo mu muryango w’uyu mukobwa bari bafite impungenge ko ashobora kutazegukana Miss Rwanda kandi akaba atanagerageje amahirwe yo kujya guhatana muri Kenya.

Amakuru avuga ko abo mu muryango wa Lynda babiganiriyeho, bakemeza ko agomba kwitabira iri rushanwa ryo muri Kenya, bakamusaba gusezera muri Miss Rwanda kuko yimwe uruhushya rwo kujya kugerageza muri Kenya.

 

No kumenya amakuru y’irushanwa ryo muri Kenya byaragoranye

Nkusi Lynda wari wagiye mu mwiherero azi neza ko hari irushanwa yiyandikishijemo muri Kenya, kimwe n’abandi bakobwa bari mu mwiherero, ntiyabashaga kuboneka kuri telephone buri gihe.

Ibi byatumye abategura irushanwa yiyandikishijemo muri Kenya, bamuhamagara ngo bamumenyesha ko yatoranyijwe mu bazahatana ariko bakamubura kuri telefone.

Gusa ngo umwe mu bo mu muryango we yarebye mu butumwa bwa E-mail ye, abona ubumumenyesha ko yabonye amahirwe yo gukomeza mu irushanwa ryo muri Kenya.

Uyu wo mu muryango Lynda yagerageje gushaka uburyo yabimumenyesha ariko abategura irushanwa rya Miss Rwanda bakomeza kumubera ibamba ari na byo byatumye bashyira imbaraga mu kumufasha kuba yajya kwitabira iri rushanwa ryo muri Kenya.

Nkusi Lynda yari yagize amahirwe yo kujya mu mwiherero yifuzwaga na benshi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − four =

Previous Post

IFOTO: Minisitiri Gatabazi aganira n’umubyeyi amubwira uburyo abagore ari abo kubahwa

Next Post

Museveni acyumva ko Muhoozi yasezeye mu Gisirikare yahise amuhamagara amusaba ikintu gikomeye

Related Posts

Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Umusesenguzi mu bya Politiki, Hon. Evode Uwizeyimana, avuga ko ibyakunze gutangazwa na Perezida w’u Burundi ko yifuza gutera u Rwanda,...

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

by radiotv10
15/12/2025
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, yagaragarije Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, amatariki yagiye...

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

by radiotv10
15/12/2025
0

Kigali, Rwanda - Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda ) is excited to announce an exclusive 5% cashback for MoMoApp...

Eng.-Rwanda presents to the World key dates of atrocities committed against the Banyamulenge

Eng.-Rwanda presents to the World key dates of atrocities committed against the Banyamulenge

by radiotv10
15/12/2025
0

Rwanda’s Permanent Representative to the United Nations, Ambassador Martin Ngoga, presented to the UN Security Council key dates marking atrocities...

How to Make a Good CV as a First-Time Worker-Tips to Create an Attractive and Professional Resume

How to Make a Good CV as a First-Time Worker-Tips to Create an Attractive and Professional Resume

by radiotv10
15/12/2025
0

Creating a Curriculum Vitae (CV) for the first time can feel intimidating, especially when you do not have much work...

IZIHERUKA

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda
AMAHANGA

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Australia yahise ifata icyemezo nyuma y’igitero gifatwa nk’igikomeye kibayeho mu myaka 30 ishize

Australia yahise ifata icyemezo nyuma y’igitero gifatwa nk’igikomeye kibayeho mu myaka 30 ishize

15/12/2025
Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Museveni acyumva ko Muhoozi yasezeye mu Gisirikare yahise amuhamagara amusaba ikintu gikomeye

Museveni acyumva ko Muhoozi yasezeye mu Gisirikare yahise amuhamagara amusaba ikintu gikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Australia yahise ifata icyemezo nyuma y’igitero gifatwa nk’igikomeye kibayeho mu myaka 30 ishize

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.