Icyatumye umwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda asezera cyamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022 umukobwa umwe muri 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, yasezeye ahita anava mu mwiherero. Impamvu yatumye asezera yamenyekanye.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda, bari batangaje ko Nkusi Lynda yanditse ibaruwa asezera muri iri rushanwa ku mpamvu ze bwite zijyanye n’umuryango we.

Izindi Nkuru

Nyuma y’isezera ry’uyu mukobwa, habanje gucicikana amakuru menshi, bamwe bibaza icyatumye uyu mukobwa asezera mu irushanwa ryifuzwa kwitabirwa na benshi ariko bakabura amahirwe.

Amakuru yaje kumenyekana, ni uko hari irindi rushanwa yiyandikishijemo muri Kenya kandi akaba yaratoranyijwe mu bagomba kuryitabira.

Uzi ibijyanye n’iri rushanwa, yavuze ko Nkusi Lynda agomba kujya muri Kenya mu cyumweru gitaha guhatana muri iri rushanwa mu gihe abategura Miss Rwanda bari baranze kumuha uruhusa.

Uyu uzi aya makuru, avuga ko abo mu muryango w’uyu mukobwa bari bafite impungenge ko ashobora kutazegukana Miss Rwanda kandi akaba atanagerageje amahirwe yo kujya guhatana muri Kenya.

Amakuru avuga ko abo mu muryango wa Lynda babiganiriyeho, bakemeza ko agomba kwitabira iri rushanwa ryo muri Kenya, bakamusaba gusezera muri Miss Rwanda kuko yimwe uruhushya rwo kujya kugerageza muri Kenya.

 

No kumenya amakuru y’irushanwa ryo muri Kenya byaragoranye

Nkusi Lynda wari wagiye mu mwiherero azi neza ko hari irushanwa yiyandikishijemo muri Kenya, kimwe n’abandi bakobwa bari mu mwiherero, ntiyabashaga kuboneka kuri telephone buri gihe.

Ibi byatumye abategura irushanwa yiyandikishijemo muri Kenya, bamuhamagara ngo bamumenyesha ko yatoranyijwe mu bazahatana ariko bakamubura kuri telefone.

Gusa ngo umwe mu bo mu muryango we yarebye mu butumwa bwa E-mail ye, abona ubumumenyesha ko yabonye amahirwe yo gukomeza mu irushanwa ryo muri Kenya.

Uyu wo mu muryango Lynda yagerageje gushaka uburyo yabimumenyesha ariko abategura irushanwa rya Miss Rwanda bakomeza kumubera ibamba ari na byo byatumye bashyira imbaraga mu kumufasha kuba yajya kwitabira iri rushanwa ryo muri Kenya.

Nkusi Lynda yari yagize amahirwe yo kujya mu mwiherero yifuzwaga na benshi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru