• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Basketball: Nshobozwabyosenumukiza akomeje guhamya ubushobozi, yongeye kuraza neza Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
16/03/2022
in SIPORO
0
Basketball: Nshobozwabyosenumukiza akomeje guhamya ubushobozi, yongeye kuraza neza Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino yo mu matsinda y’irushanwa rya BAL (Basketball Africa League) yongeye kuraza Abanyarwanda neza nyuma y’uko itsinze umukino wa gatatu muri iri rushanwa.

Ikipe ya REG yitabiriye iri rushanwa riri kubera i Dakar muri Senegal, yatsinze Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique, amanota 94 kuri 89. Iyo ntsinzi yaje isanga kandi imikino ine (4) iyo kipe yatsinze harimo n’uwo yatsinze igihangange cyo muri Tunisia, Union Sportive Monastirienne, gusa ikaza gutsindwa na Dakar University, ari nayo rukumbi yayitsinze mu mikino itanu yakinwe n’iyo kipe y’abashinzwe amashanyarazi mu Rwanda.

Uyu mukino wahuje REG BBC na US Monastir wabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru uri mu yashimishije Abanyarwanda benshi kubera uburyo iyi kipe yo muri Tunisia isanzwe izwiho ubuhangange.

Uyu mukino wakurikiwe n’uwahuje REG na Clube Ferroviário da Beira Mozambique wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri na wo iyi kipe yo mu Rwanda irawutsinda.

Umukinnyi wa REG, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wigaragaje muri iyi mikino, yongeye gufasha REG kwitwara neza muri uyu mukino bakinnyemo n’iyi kipe yo muri Mozambique bakayitsindamo amanota 94 kuri 89.

Nshobozwabyosenumukiza waraye atsinze amanota 28 muri uyu mukino, ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri iyi mikino aho yagiye ashimwa na benshi barimo na NBA.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Musanze: Irimbi ryahinduwe ikibuga none abafite ababo bahashyinguye bararira ayo kwarika

Next Post

Umushoramari Robert Bafakulera yongeye gutorerwa kuyobora PSF

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Umushoramari Robert Bafakulera yongeye gutorerwa kuyobora PSF

Umushoramari Robert Bafakulera yongeye gutorerwa kuyobora PSF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.