Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gen Muhoozi wagiriye ibihe byiza mu Rwanda yasoje uruzinduko rwe

radiotv10by radiotv10
16/03/2022
in MU RWANDA
0
Gen Muhoozi wagiriye ibihe byiza mu Rwanda yasoje uruzinduko rwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo Zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari n’Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yasoje uruzinduko rwe rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yuriye rutemikirere ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe aho yaherekejwe na bamwe mu bayobozi mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 14 Werurwe 2022 ubwo yakirwaga ku Kibuga cy’Indege na bamwe mu bayobozi mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Kuri uwo munsi kandi yanakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye bagirana ibiganiro bigamije gukomeza kunoza umubano w’u Rwanda na Uganda uri kuzahurwa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, Gen Muhoozi yasuye ibikorwa binyuranye mu Rwanda birimo Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rushyinguyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250.

Yanasuye kandi Ingoro Ndangamateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda iri mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yanasobanuriwe bimwe mu bikorwa byaranze uru rugamba.

Lt Gen Muhoozi ukunze kwita Perezida Paul Kagame “my uncle”, yanamwakiriye mu rwuri rwe anamugabira ishyo ry’inka z’inyambo, mu gikorwa cyarimo na Ivan Cyomoro Kagame, imfura ya Perezida Paul Kagame ndetse na Brian Kagame, bucura bwe.

Muhoozi kandi yanasuye inyubako y’imyidagaduro ya Kigali Arena, aho yanagaragaye atera umupira wa Basketball dore ko asanzwe anakunda uyu mukino.

Yabanje kugirana ibiganiro bamushimira uru ruzinduko
Yaherekejwe na bamwe mu bayobozi mu Gisirikare cy’u Rwanda
Bamusezera ku Kibuga cy’Indege

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − one =

Previous Post

Umushoramari Robert Bafakulera yongeye gutorerwa kuyobora PSF

Next Post

Guhagarika ‘Adhana’ ntibireba imisigiti 8 gusa ahubwo ni mu Gihugu hose- Min.Gatabazi

Related Posts

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo
AMAHANGA

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

04/11/2025
Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Guhagarika ‘Adhana’ ntibireba imisigiti 8 gusa ahubwo ni mu Gihugu hose- Min.Gatabazi

Guhagarika ‘Adhana’ ntibireba imisigiti 8 gusa ahubwo ni mu Gihugu hose- Min.Gatabazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.