Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Icyamamare muri Sinema y’Isi Bruce Willis yahagaritse gukina film kubera uburwayi bukomeye

radiotv10by radiotv10
31/03/2022
in IMYIDAGADURO
0
Icyamamare muri Sinema y’Isi Bruce Willis yahagaritse gukina film kubera uburwayi bukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wa Film, Bruce Willis akaba umwe mu bakomeye muri uyu mwuga ku Isi, yahagaritse gukina film kubera indwara bamusanzemo ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kuvuga.

Uyu munyamerika Bruce Willis yamamaye cyane muri film izwi nka Die Hard yakunzwe na benshi ndetse n’izindi nyinshi, yahagaritse gukina film ku myaka 67 nyuma y’uburwayi bamusanzemo.

Umuryango we wasohoye itangazo uhuriyeho, utangaza ko Bruce Willis ahagaritse akazi ke kandi na bo batorohewe n’iyi nkuru itari nziza.

Rumer Glenn Willis, umukobwa w’iki cyamamare, mu butumwa yatambukije kuri Instagram ye buherekejwe n’ifoto y’umubyeyi we, yagize ati “Ku bakunzi ba Bruce, nk’umuryango twifuje kubamenyesha ko Bruce wacu dukunda ari kunyura mu bibazo by’ubuzima akaba yasanzwemo aphasia, bikaba biri kugira ingaruka ku bushobozi bwe bwo kuvugana n’abantu. Ku bw’iyo mpamvu, mu nyungu za Bruce abaye ahagaritse akazi ke gasobanuye byinshi kuri we.”

Bruce Willis ahagaritse gukina film nyuma yo gusangwamo indwara izwi nka aphasia ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kubasha kuvugana n’abandi ndetse no kwandika.

Yatangiriye mu film y’uruhererekane izwi nka Moonliting, aza kumenyekana cyane muri Die Hard, akaba yarakinnye izindi film zakunzwe zirimo 12 Monkeys, Armageddon, Sin City, Unbreakable, The Sixth Sense, na Pulp Fiction.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 11 =

Previous Post

Iburasirazuba: Ubuyobozi busaba abaturage kubaka ibibanza bitubatse nabo bagasaba gukurirwaho amananiza

Next Post

Min. Bamporiki yageneye ubutumwa Abahanzi Nyarwanda bigana iby’ahandi

Related Posts

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo ‘Ancila’ yo hambere iri mu zakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu...

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

by radiotv10
02/11/2025
0

As the week draws to a close, many people rush into the weekend with long to-do lists, errands to run,...

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

by radiotv10
29/10/2025
0

Ange Niyonshuti Tricia, umugore w’umuhanzi Tom Close; yongeye kumwibutsa ko amukunda urutagereranywa, anamubwira ko amwifuriza kuramba kugeza igihe azabonera ubuvivi....

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera ufite inkomoko mu Rwanda, ari mu bahatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi, ndetse akaba afite icyizere cyo kuryegukana,...

IZIHERUKA

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana
IBYAMAMARE

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

03/11/2025
Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

02/11/2025
The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Min. Bamporiki yageneye ubutumwa Abahanzi Nyarwanda bigana iby’ahandi

Min. Bamporiki yageneye ubutumwa Abahanzi Nyarwanda bigana iby’ahandi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.