Icyamamare muri Sinema y’Isi Bruce Willis yahagaritse gukina film kubera uburwayi bukomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi wa Film, Bruce Willis akaba umwe mu bakomeye muri uyu mwuga ku Isi, yahagaritse gukina film kubera indwara bamusanzemo ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kuvuga.

Uyu munyamerika Bruce Willis yamamaye cyane muri film izwi nka Die Hard yakunzwe na benshi ndetse n’izindi nyinshi, yahagaritse gukina film ku myaka 67 nyuma y’uburwayi bamusanzemo.

Izindi Nkuru

Umuryango we wasohoye itangazo uhuriyeho, utangaza ko Bruce Willis ahagaritse akazi ke kandi na bo batorohewe n’iyi nkuru itari nziza.

Rumer Glenn Willis, umukobwa w’iki cyamamare, mu butumwa yatambukije kuri Instagram ye buherekejwe n’ifoto y’umubyeyi we, yagize ati “Ku bakunzi ba Bruce, nk’umuryango twifuje kubamenyesha ko Bruce wacu dukunda ari kunyura mu bibazo by’ubuzima akaba yasanzwemo aphasia, bikaba biri kugira ingaruka ku bushobozi bwe bwo kuvugana n’abantu. Ku bw’iyo mpamvu, mu nyungu za Bruce abaye ahagaritse akazi ke gasobanuye byinshi kuri we.”

Bruce Willis ahagaritse gukina film nyuma yo gusangwamo indwara izwi nka aphasia ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kubasha kuvugana n’abandi ndetse no kwandika.

Yatangiriye mu film y’uruhererekane izwi nka Moonliting, aza kumenyekana cyane muri Die Hard, akaba yarakinnye izindi film zakunzwe zirimo 12 Monkeys, Armageddon, Sin City, Unbreakable, The Sixth Sense, na Pulp Fiction.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru