Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Byari ibicika: Abaturage benshi baje kwakirira Urayeneza kuri Gereza, i Gitwe havuzwaga impundu

radiotv10by radiotv10
01/04/2022
in MU RWANDA
1
Byari ibicika: Abaturage benshi baje kwakirira Urayeneza kuri Gereza, i Gitwe havuzwaga impundu
Share on FacebookShare on Twitter

Urayeneza Gerard wahanaguweho ibyaha yari yarahamijwe, yarekuwe na Gereza yari afungiyemo, yakirwa n’abantu benshi bari baje kumutegerereza kuri Gereza mu gihe aho atuye i Gitwe na ho hakozwe umutambagiro w’abaturage bishimiye icyemezo cy’Urukiko.

Kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka ni bwo rwasomye icyemezo cyarwo ku rubanza rw’ubujurire rwaregwamo Urayeneza Gerard na bagenzi be bari barakatiwe gufungwa burundu.

Uru rukiko rwahanaguyeho ibyaha Urayeneza na bagenzi be babiri, rwategetse ko bahita barekurwa hagisomwa uyu mwanzuro.

Icyemezo cyo kurekura uyu mugabo washinze ishuri n’ibitaro bya Gitwe, cyakiriwe neza na bamwe barimo abasanzwe batuye i Gitwe mu Karere ka Ruhango aho bamwe basanzwe bamushimira ibi bikorwa yabagejejeho ndetse no kuba hari abavuga ko yabagiriye neza.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, abaturage banyuranye bahise bajya mu muhanda i Gitwe batera amakorasi y’indirimbo z’Imana bagira bati “Iyo Mana dusenga irakomeye, ni Imana itabura guseruka ni Imana yumva amasengesho…”

Urayeneza na bagenzi be bari bafungiye muri Gereza ya Muhanga, barekuwe mu masaha y’umugoroba, basanga hanze bategerejwe na benshi bari baje kubakira.

Umunyamakuru wari uri aha, yabwiye RADIOTV10 ko benshi mu bari baje kwakira Urayeneza na bagenzi be, bari baturutse i Gitwe barimo abo yafashije kwiga, ndetse n’abasanzwe bakorana mu bikorwa remezo yashinze.

Bamwe bashimiye ubutabera bw’u Rwanda bwahanaguyeho ibyaha uyu musaza, bakavuga ko n’ubundi yari yarenganye.

Uyu munyamakuru avuga kandi ko Urayeneza Gerard yasohotse muri Gereza akomeye, yigenza, akabanza kuramutsa aba bantu bari baje kumwakira ubundi agahita yinjira mu modoka bakamucyura.

Urayeneza w’imyaka 71 y’amavuko wari ugiye kumara imyaka ibiri afunze, yari yujuje umwaka umwe ahamijwe ibyaha bibiri; icyo kuba icyitso mu cyaha Jenoside, n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwamuhamije ibi byaha, rwari rwamukatiye gufungwa burundu, ajuririra Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka, rwanamugize umwere.

Urayeneza Gerard watawe muri yombi muri Kamena 2020, kuva yafatwa, yaburanye ahakana ibyaha yashinjwaga, akavuga ko yagambaniwe.

Kuri gereza bari baje kumwakira

RADIOTV10

Comments 1

  1. Soma says:
    4 years ago

    Ariko iki kinyamakuru gushyira ho inkuru kitabanje gusoma?!? Umwanda w’amakosa y’imyandikire buri gihe aba ari menshi 😠 Kandi ikibabaje ku nkuru zose.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 9 =

Previous Post

Abagizi ba nabi bamenaguye imodoka y’umwe mu batunganya umuziki bakomeye mu Rwanda

Next Post

Ureganwa n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Imiturire ngo afite impungenge zo kugwa muri Gereza kuko yamuguye nabi

Related Posts

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

by radiotv10
14/01/2026
0

Personal hygiene may seem like a small part of daily life, but it has a big impact on how we...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ureganwa n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Imiturire ngo afite impungenge zo kugwa muri Gereza kuko yamuguye nabi

Ureganwa n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Imiturire ngo afite impungenge zo kugwa muri Gereza kuko yamuguye nabi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.