Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Obama utaherukaga muri ‘White House’ yasekeje abantu ubwo yitaga Biden Visi Perezida

radiotv10by radiotv10
06/04/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Obama utaherukaga muri ‘White House’ yasekeje abantu ubwo yitaga Biden Visi Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Barack Obama wongeye gukandagira mu ngoro y’Umukuru wa USA [White House], ubwo yatangiraga imbwirwaruhame ye kuri uyu wa Kabiri, yise Perezida Joe Biden, Visi Perezida, abantu baraseka.

Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America hagati ya 2009-2017, yari yungirijwe na Joe Biden ubu uyoboye iki Gihugu.

Uyu mugabo ufite inkomoka muri Kenya, nyuma y’imyaka itanu adaheruka muri White House kuva yayisigira Donald Trump, yongeye kuyijyamo ubwo yari yaje mu birori byo kwishimira ibyagezweho mu bwisungane mu by’ubuvuzi buzwi nka ACA (Affordable Care Act).

Atangira ijambo rye muri iki gikorwa, yatangiye atebya, ati “Visi Perezida Biden…” abari muri White House bahise baseka, na Biden wari umuhagaze iruhande araseka bahita bongera guhoberana. Akomeza agira ati “Uko ni ko byahoze Perezida wanjye Joe Biden.”

Barack Obama yatangaje ko yishimiye kongera kuza muri White House nyuma y’igihe kirekire, ati “Numvise ko hari impinduka zakozwe na Perezida uriho. Uko bigaragara abacunga umutekano basigaye Bambara amataratara y’umurimbo…”

Abasesengura ibya Politiki batangaje ko batunguwe n’uburyo Obama yatangiye imbwirwaruhame ye kuko bumvaga aza guhita agusha ku gikorwa nyirizina cyari cyamuzanye cy’ubu bwisungane bw’ubuvuzi.

Gusa nanone abazi Obama ntibatunguwe kuko ari umwe mu bahanga mu bijyanye no gutambutsa imbwirwaruhame ku buryo yasasiraga ijambo rye kugira ngo rize gucengera muri benshi.

Obama wagarutse ku mirongo n’amategeko byashyizweho mu korohereza abantu kwitabira ubu bwisungane, yagaragaje ko ubwitabire bukiri hasi.

Ati “Intego ntabwo iri kugerwaho mu buryo bukwiye. Ntabwo intsinzi iragerwaho byuzuye.”

Barack Obama yaboneyeho gusaba abo mu ishyaka ry’aba-Democrats gukomeza kugira uruhare runini muri ubu bwisungane kuko buzafasha imiryango myinshi kuzigama amafaranga menshi basanzwe batakaza mu bikorwa by’ubuvuzi.

It’s an honor to welcome my friend President @BarackObama back to the White House. I look forward to discussing the big step we’re announcing today that would expand coverage under the Affordable Care Act for families and lower health care costs for hardworking Americans. pic.twitter.com/FkLnkB96Jt

— President Biden (@POTUS) April 5, 2022

Perezida Joe Biden mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Ni iby’agaciro kwakira inshuti yanjye Perezida Barack Obama wagarutse muri White House, nzakomeza kuganira nawe uburyo twateza intambwe ubwisungane bwa ACA.”

Aba bagabo bavuzweho kuba inshuti zikomeye ubwo bakoranaga muri White House kuko buzuzanyaga cyane dore ko na bo bakunze kubigaragaza mu mashusho bakundaga gushyira hanze.

Biden yishimiye kwakira Obama wari umukuriye muri iyi ngoro
Byari ibyishimo muri White House

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Musanze: Umubyeyi arakekwaho gushyira ku ngoyi umwana we akamuboha amaboko amuziza 200Frw

Next Post

Umusore w’imyaka 25 agiye kurushinga n’umukecuru w’imyaka 85 wamusabye kumukwa inka 12

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusore w’imyaka 25 agiye kurushinga n’umukecuru w’imyaka 85 wamusabye kumukwa inka 12

Umusore w’imyaka 25 agiye kurushinga n’umukecuru w’imyaka 85 wamusabye kumukwa inka 12

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.