Obama utaherukaga muri ‘White House’ yasekeje abantu ubwo yitaga Biden Visi Perezida

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Barack Obama wongeye gukandagira mu ngoro y’Umukuru wa USA [White House], ubwo yatangiraga imbwirwaruhame ye kuri uyu wa Kabiri, yise Perezida Joe Biden, Visi Perezida, abantu baraseka.

Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America hagati ya 2009-2017, yari yungirijwe na Joe Biden ubu uyoboye iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo ufite inkomoka muri Kenya, nyuma y’imyaka itanu adaheruka muri White House kuva yayisigira Donald Trump, yongeye kuyijyamo ubwo yari yaje mu birori byo kwishimira ibyagezweho mu bwisungane mu by’ubuvuzi buzwi nka ACA (Affordable Care Act).

Atangira ijambo rye muri iki gikorwa, yatangiye atebya, ati “Visi Perezida Biden…” abari muri White House bahise baseka, na Biden wari umuhagaze iruhande araseka bahita bongera guhoberana. Akomeza agira ati “Uko ni ko byahoze Perezida wanjye Joe Biden.”

Barack Obama yatangaje ko yishimiye kongera kuza muri White House nyuma y’igihe kirekire, ati Numvise ko hari impinduka zakozwe na Perezida uriho. Uko bigaragara abacunga umutekano basigaye Bambara amataratara y’umurimbo…”

Abasesengura ibya Politiki batangaje ko batunguwe n’uburyo Obama yatangiye imbwirwaruhame ye kuko bumvaga aza guhita agusha ku gikorwa nyirizina cyari cyamuzanye cy’ubu bwisungane bw’ubuvuzi.

Gusa nanone abazi Obama ntibatunguwe kuko ari umwe mu bahanga mu bijyanye no gutambutsa imbwirwaruhame ku buryo yasasiraga ijambo rye kugira ngo rize gucengera muri benshi.

Obama wagarutse ku mirongo n’amategeko byashyizweho mu korohereza abantu kwitabira ubu bwisungane, yagaragaje ko ubwitabire bukiri hasi.

Ati “Intego ntabwo iri kugerwaho mu buryo bukwiye. Ntabwo intsinzi iragerwaho byuzuye.”

Barack Obama yaboneyeho gusaba abo mu ishyaka ry’aba-Democrats gukomeza kugira uruhare runini muri ubu bwisungane kuko buzafasha imiryango myinshi kuzigama amafaranga menshi basanzwe batakaza mu bikorwa by’ubuvuzi.

Perezida Joe Biden mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Ni iby’agaciro kwakira inshuti yanjye Perezida Barack Obama wagarutse muri White House, nzakomeza kuganira nawe uburyo twateza intambwe ubwisungane bwa ACA.”

Aba bagabo bavuzweho kuba inshuti zikomeye ubwo bakoranaga muri White House kuko buzuzanyaga cyane dore ko na bo bakunze kubigaragaza mu mashusho bakundaga gushyira hanze.

Biden yishimiye kwakira Obama wari umukuriye muri iyi ngoro
Byari ibyishimo muri White House

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru