Friday, October 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imbwirwaruhame nyinshi twavuze igihe kirageze ngo tuzigabanye dukore ibyo twasezeranyije abaturage- Kagame

radiotv10by radiotv10
08/04/2022
in MU RWANDA
0
Imbwirwaruhame nyinshi twavuze igihe kirageze ngo tuzigabanye dukore ibyo twasezeranyije abaturage- Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko abayobozi bo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bakunze gusezeranya byinshi abatuye mu Bihugu bigize uyu muryango bityo ko igihe kigeze ngo ibyemeranyijweho bishyirwe mu bikorwa.

Perezida Paul Kagame yatangaje ibi mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano yo guha ikaze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Muri uyu muhango wabereye i Nairobi muri Kenya, Perezida Paul Kagame yashimye intambwe yatewe yo kwinjiza DRC mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aboneraho gushimira by’umwihariko Perezida Uhuru Kenyatta uyoboye EAC ndetse na Felix Tshisekedi mu kazi bakoze kugira ngo iyi ntambwe igerweho.

Ati “Twebwe akazi kacu kari ako kubihamya no guha ikaze DRC mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Twaje hano kugira ngo tubikore.”

Amasezerano ashyiraho uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aha uburenganzira abatuye mu Bihugu biwugize kugenderana nta nkomyi ndetse no gukuraho imbagamizi mu rwego rw’ubucuruzi, abaturage bakarushaho guhahirana.

Mu mpera z’ukwezi gushize ubwo DRC yemererwaga kujya muri EAC mu buryo budasubirwaho, abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, bavuze ko igihe kigeze ngo uyu muryango urusheho kugirira inyungu abatuye mu Bihugu biwugize.

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo ibyo Ibihugu byiyemeje bishyirwe mu bikorwa.

Yagize ati “Twagiye dutambutsa imbwirwaruhame nyinshi mu bihe byatambutse. Birakwiye ko dushyira mu bikorwa ibyo twagiye dutangariza abaturage.”

Perezida Kagame yizeje ko ashyigikiye byimazeyo uku kwishyira hamwe no kwagura uyu muryango  wa Afurika y’Iburasirazuba mu rwego rwo kugera ku ntego zawo.

Perezida Kagame avuga ko igihe kigeze ngo ibyagiye byiyemezwa bishyira mu bikorwa
Abakuru b’Ibihugu biyemeje gukomeza kuzamura uyu muryango wa EAC

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye y’ikamyo yacitse feri igonga izindi modoka zari zitwaye abagenzi

Next Post

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisiti itegerejwemo ingamba nshya zo kwirinda COVID-19

Related Posts

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
31/10/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Uko hatahuwe umukobwa ukekwaho kwihekura wabyaye umwana agahita amuta mu musarani

by radiotv10
31/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Rubavu, rwataye muri yombi umukobwa w’imyaka 18 ukekwaho kubyara umwana wari ugejeje igihe cyo...

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

by radiotv10
31/10/2025
1

Bamwe mu bo mu Mirenge ya Murama na Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko amazi aturuka mu muhanda w'amakamyo...

IZIHERUKA

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding
MU RWANDA

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
31/10/2025
0

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

31/10/2025
Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

31/10/2025
Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

31/10/2025
Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisiti itegerejwemo ingamba nshya zo kwirinda COVID-19

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisiti itegerejwemo ingamba nshya zo kwirinda COVID-19

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.