• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyanza: Umunyeshuri wasusurutsaga abandi muri siporo y’abakorobasi yikubise hasi arapfa

radiotv10by radiotv10
24/05/2022
in MU RWANDA
0
Nyanza: Umunyeshuri wasusurutsaga abandi muri siporo y’abakorobasi yikubise hasi arapfa
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyeshuri w’umuhungu wigaga mu ishuri ry’imyuga rya Nyanza (Nyanza TVET School) ryo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga cy’ishuri ubwo yariho akora siporo ngororamubiri ya acrobatics.

Uyu munyeshuri w’imyaka 22 y’amavuko yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022 ubwo yariho akora imyitozo ngororamubiri ya acrobatics akaza kwikubita hasi.

Manishimwe Jean Pierre wari usanzwe atoza abandi iyi siporo, yitabye Imana nyuma yo kwikubita hasi abanje umutwe ubwo yasimbukaga ku izamu.

Ngo iyi siporo yayikoraga ari gususurutsa abanyeshuri bagenzi be ubwo hariho haba umupira w’amaguru, bagafata akaruhuko ubundi na we akaza kubereka ibyo azi.

Nyakwigendera wari usanzwe akomoka mu Murenge wa Busoro mu, ubwo yari akimara kwikubita hasi, bahise bamushyikiriza umuganga w’ikigo ariko abona birenze urwego rwe, ari na bwo bahise batumiza imbangukiragutaba ariko mu gihe bari bayitegereje akaza gushiramo umwuka.

Umurambo wa nyakwigendera wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubwubatsi, wahise ujyanwa ku Bitaro bya Nyanza.

Umukozi muri iri shuri rya Nyanza TVET School rizwi nka ETO Gitarama ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, Harerimana Jean Damascene yagize ati “Yagendaga agakora ku izamu maze akinaga, akubita umutwe w’imbere hasi anakuba ijosi cyane ko yari asanzwe atoza abandi banyeshuri imikino njyarugamba [ibizwi nka Acobatics].”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 2 =

Previous Post

Nyamasheke: Umukire aravugwaho gukubita abaturage akabakinga amafaranga akanabakangisha ko yabaye Umusirikare

Next Post

Umubano mwiza no mu Gisirikare: Ingabo z’u Bufaransa zagendereye iz’u Rwanda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umubano mwiza no mu Gisirikare: Ingabo z’u Bufaransa zagendereye iz’u Rwanda

Umubano mwiza no mu Gisirikare: Ingabo z’u Bufaransa zagendereye iz’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.