Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umutangabuhamya washinje Bucyibaruka yavuze ko umwana yari atwite muri Jenoside afite ihungabana kumurusha

radiotv10by radiotv10
27/05/2022
in MU RWANDA
0
Umutangabuhamya washinje Bucyibaruka yavuze ko umwana yari atwite muri Jenoside afite ihungabana kumurusha
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza ruregwamo Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, ruri kubera i Paris mu Bufaransa, humviswe umutangabuhamya warokokeye i Murambi, avuga uburyo akomeje kubana n’ihungabana aterwa n’ibyo yabonye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ariko ko umwana yari atwite ari we urifite kumurusha.

Uyu mutangabuhamya w’igitsinagore wumviswe kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022 muri uru rubanza ruburaniswa n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Pari mu Bufaransa, yagarutse ku ngaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Uyu mutangabuhamya watangiye ubuhamya ari i Paris w’imyaka 55, mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yavuze ko umugabo yagerageje kwinjira mu Gisirikare ariko akaza kukirukanwamo kubera ubwoko bwe.

Uyu mutangabuhamya wagarutse ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo kuba mu 1963 aho yiboneye bica se muri uwo mwaka.

Yavuze ko bigeze mu 1994 byabaye ibindibindi kuko ari bwo yiciwe umugabo we n’abana babo batu bakicirwa i Murambi ahagabwe ibitero byari biyobowe na Bucyibaruta.

Yavuze ko ubwo Jenoside yabaga, yari atwite akaza gutungurwa no kujya kureba umuganga akamusangana imbunda ndetse we na bagenzi be ngo abirukana arakaye.

Yabwiye Urukiko ko umwana we w’umuhungu uzuzuza imyaka 28 mu kwezi k’Uwakira 2022, babana bonyine mu rugo, babayeho bahorana ingarua za Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Nakomeje kubaho, n’uyu munsi umwana wanjye aba ambaza, mfite ikibazo gikomeye cyane ku byo namusobanurira, mu minsi ya mbere nijye wahungabanye cyane mbura amahoro, ariko uyu munsi aho yagiye akura, ni we muri iyi minsi uba muri Jenoside,  ibyo naciyemo niwe ubibamo.”

Yakomeje agira ati “Ni umusore, azagira imyaka 28 mu minsi micye, ariko iyo urebye ibyo avuga, ibyo akora, yarahungabanye cyane kandi nanjye uretse kujijisha sindiho, ntacyo mufasha mu by’ukuri. Mbona agira atya akigunga ukabona arababaye, tubana turi babiri, duhora mu bibazo, ambaza uko abo bavukana babishe, uko Se bamujyanye kuri burigade bamukubita, asa n’aho abizi avuga ko yabirebaga ari mu nda. Twebwe twibera muri jenoside, mu gahinda kadashira iwacu.”

Yavuze ko mu 1996 yagiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, yaragera mu cyumba kirimo imibiri y’abana be agahungabana; agwa hasi abura ubwenge afata icyemezo cyo kudasubirayo, ariko aza kwiyandayanda asubirayo mu 2006 nabwo ntagere aho abana be bashyinguye, ku buryo iyo abonye n’ifoto ihari iriho umugabo we n’abana be ahita ata ubwenge.

Juventine MURAGIJEMARIYA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − five =

Previous Post

Ubwo bamfataga nari nzi ko rugiye guhwaniramo ariko nta n’uwandiye urwara- Sankara

Next Post

Salomon Nirisarike, Mangwende na Manzi Thierry bahasesekaye (AMAFOTO)

Related Posts

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

IZIHERUKA

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Salomon Nirisarike, Mangwende na Manzi Thierry bahasesekaye (AMAFOTO)

Salomon Nirisarike, Mangwende na Manzi Thierry bahasesekaye (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.