Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

M23 iravugwaho kugenzura undi mupaka nyuma y’imirwano na FARDC yamaze amasaha 9

radiotv10by radiotv10
21/06/2022
in MU RWANDA
0
M23 iravugwaho kugenzura undi mupaka nyuma y’imirwano na FARDC yamaze amasaha 9
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 uhanganye n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), uravugwaho kuba uri kugenzura undi mupaka uhuza DRC na Uganda.

Ni umupaka wa Kitagoma uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, uru kugenzurwa na M23 kuva kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022.

Radio Okapi dukesha aya makuru, ivuga ko Umutwe wa M23 wakozanyijeho na FARDC mu mirwano yamaze amasaha ari hagati y’umunani n’icyenda mu duce twa Bikenge na Shangi, muri Gurupoma ya Bweza, muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Uyu mupaka wa Kitagoma uri mu Bilometero 20 uvuye mu Mujyi wa Bunagana na wo ubu ugenzurwa n’uyu mutwe wa M23.

M23 kandi kuri uyu wa mbere, wafunguye umupaka wa Bunagana uhuza DRC na Uganda, uha ikaze abaturage bari barahungiye muri Uganda.

Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma wafunguye ku mugaragaro uyu mupaka wa Bunagana, yavuze ko bifuza ko abaturage bahunze batahuka, bagakomeza ibikorwa byabo ndetse n’abana bagasubira ku ishuri.

Maj Willy Ngoma wanemeje kuba bafashe uyu mupaka wa Kitagoma uherereye muri Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutschuru, yavuze ko bifuza gukomeza gukaza ubwirinzi bwabo.

Uyu mutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC, mu gihe inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena yemeje ko imitwe yitwaje intwaro yose, iva mu bice iri kugenzura.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame, Felix Tshisekedi, Evariste Ndayishimiye, Yoweri Museveni, Salva Kiir na Uhuru Kenyatta, yanatsindagiye icyemezo cyo kohereza muri DRC itsinda ry’Ingabo rihuriweho ryo kurandura imitwe yitwaje intwaro irimo n’uyu wa M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − six =

Previous Post

IFOTO: Umumotari yarangaje benshi, yerekana ko CHOGM yayiteguye

Next Post

Andi makuru ku myanzuro y’Aperezida ba EAC: RDF ntiri mu ngabo zizajya muri Congo

Related Posts

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora-RCS rwavuze ko ku Igororero rya Nyamasheke mu Karere ka Nyamasheke, harashwe amasasu mu kirere ubwo bamwe...

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

by radiotv10
27/10/2025
0

The Rwanda National Police (RNP) has said it is working closely with other government agencies, including the Rwanda Investigation Bureau...

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

by radiotv10
27/10/2025
0

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buhangayikishijwe no kuba hari abaturage batafite aho kuba ndetse n’abafite ahatameze neza bakeneye gusanirwa,...

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

by radiotv10
27/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo urw’Ubugenzacyaha RIB, bagiye gukurikirana ibyagaragajwe ko hari abacuruzi bashobora gufata...

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

by radiotv10
27/10/2025
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero ubwo yari itwaye abari bagiye mu birori...

IZIHERUKA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda
MU RWANDA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

27/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

27/10/2025
Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Andi makuru ku myanzuro y’Aperezida ba EAC: RDF ntiri mu ngabo zizajya muri Congo

Andi makuru ku myanzuro y’Aperezida ba EAC: RDF ntiri mu ngabo zizajya muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.