Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umujenerali wa FARDC uyoboye Operasiyo yo kurwanya M23 yakijijwe n’amaguru ata imodoka ye

radiotv10by radiotv10
22/06/2022
in Uncategorized
0
Umujenerali wa FARDC uyoboye Operasiyo yo kurwanya M23 yakijijwe n’amaguru ata imodoka ye
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wakozanyijeho n’Abasirikare ba FARDC barimo abarinze Maj Gen Cirimwami Peter uyoboye Operasiyo yo kurwanya uyu mutwe, bituma akizwa n’amaguru, ata imodoka ye, ayisigira uyu mutwe.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022 ubwo M23 yakozanyagaho na FARDC mu mirwano itamaze umwanya munini.

Ubwo rwambikanaga, Maj Gen Cirimwami Peter yabonye ko urugamba rutangiye kumusatira, akizwa n’amaguru ndetse n’abamurinda, ubundi asiga imodoka ye asanzwe akoresha mu ibi bikorwa bya Gisirikare.

Maj Gen Cirimwami Peter mu minsi ishize nabwo yari yarusimbutse ubwo M23 yakozanyagaho nubundi na FARDC, mu mirwano yahitanye Maj Eric KIRAKU MWISA wari ukuriye abarinda uyu Mujenerali.

Nyuma yuko uyu Mujenerali yongeye kurusimbuka agakizwa n’amaguru agasiga imodoka ye, hari bamwe mu Bakongomani bongeye kumushinja kujenjekera umutwe wa M23 bahanganye mu mirwano imaze iminsi.

Hari n’abadatinya kumwita umugambanyi, bongeye kubivuga, bavuga ko bigaragazwa no kuba yahaye iyi modoka umutwe wa M23.

Maj Gen Cirimwami Peter uyoboye ibikorwa bya gisirikare byizwe Skola 2, aherurutse kohererezwa undi mujenerali ari we Maj Gen Chiko Tshitambwe Jerome ngo aze afashe uyu Cirimwami, ibintu byafashwe nko kugaragaza ko adashoboye uru rugamba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 1 =

Previous Post

Igikomangoma Charles yishimiye uko bakiriwe na Perezida Kagame na Madamu

Next Post

Afghanistan: Hamaze kumenyekana abantu 1.000 bahitanywe n’umutingito udasanzwe

Related Posts

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Abapolisi b’u Rwanda bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahawe impanuro

Abapolisi b’u Rwanda bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahawe impanuro

by radiotv10
10/02/2026
0

Abapolisi 160 bitegura koherezwa mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, baganirijwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

IZIHERUKA

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe
IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

by radiotv10
09/04/2026
0

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Afghanistan: Hamaze kumenyekana abantu 1.000 bahitanywe n’umutingito udasanzwe

Afghanistan: Hamaze kumenyekana abantu 1.000 bahitanywe n’umutingito udasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.