Umujenerali wa FARDC uyoboye Operasiyo yo kurwanya M23 yakijijwe n’amaguru ata imodoka ye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wakozanyijeho n’Abasirikare ba FARDC barimo abarinze Maj Gen Cirimwami Peter uyoboye Operasiyo yo kurwanya uyu mutwe, bituma akizwa n’amaguru, ata imodoka ye, ayisigira uyu mutwe.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022 ubwo M23 yakozanyagaho na FARDC mu mirwano itamaze umwanya munini.

Izindi Nkuru

Ubwo rwambikanaga, Maj Gen Cirimwami Peter yabonye ko urugamba rutangiye kumusatira, akizwa n’amaguru ndetse n’abamurinda, ubundi asiga imodoka ye asanzwe akoresha mu ibi bikorwa bya Gisirikare.

Maj Gen Cirimwami Peter mu minsi ishize nabwo yari yarusimbutse ubwo M23 yakozanyagaho nubundi na FARDC, mu mirwano yahitanye Maj Eric KIRAKU MWISA wari ukuriye abarinda uyu Mujenerali.

Nyuma yuko uyu Mujenerali yongeye kurusimbuka agakizwa n’amaguru agasiga imodoka ye, hari bamwe mu Bakongomani bongeye kumushinja kujenjekera umutwe wa M23 bahanganye mu mirwano imaze iminsi.

Hari n’abadatinya kumwita umugambanyi, bongeye kubivuga, bavuga ko bigaragazwa no kuba yahaye iyi modoka umutwe wa M23.

Maj Gen Cirimwami Peter uyoboye ibikorwa bya gisirikare byizwe Skola 2, aherurutse kohererezwa undi mujenerali ari we Maj Gen Chiko Tshitambwe Jerome ngo aze afashe uyu Cirimwami, ibintu byafashwe nko kugaragaza ko adashoboye uru rugamba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru