Tuesday, August 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Basanze imirambo itatu y’umugore n’abana be barimo uw’imyaka 3 n’ishoko ibari iruhande

radiotv10by radiotv10
29/06/2022
in MU RWANDA
0
Basanze imirambo itatu y’umugore n’abana be barimo uw’imyaka 3 n’ishoko ibari iruhande
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Rukozo mu Karere ka Rulindo, abaturage basanze imirambo y’umugore w’imyaka 27 n’abana be babiri ndetse n’ishoka ibari iruhande bikekwa ko bishwe n’umugabo wari warinjiye uyu mugore amuziza kumufuhira.

Abaturanyi ba banyakwigendera witwa Musengimana Gaudelive wari utuye mu Mudugudu wa Gakobo mu Kagari ka Mberuka mu Murenge wa Rukozo mu Karere ka Rulindo, babwiye Radio 1 ko uyu mubyeyi n’abana be babaherukaga kubabona ku wa Gatanu w’icyunweru gishize.

Umwe mu baturanyi, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 27 Kamena yumvise ingurube yo muri aba baturanyi itaka isa nk’iyishwe n’inzara, ayishyira ubwatsi asanga urugi rw’inzu ikinguye arebyemo imbere ahita abona imirambo y’uyu mugore n’abana be babiri ndetse hagati yabo harimo ishoka.

Uyu muturage yagize ati “Nasanze hakinguye mpamagaye mbura unyikiriza ni ko guhagarara mu mbuga ndebye mu nzu mbona hagaramyemo umuntu ni ko gusubira inyuma nagiye ndi kurira.”

Yahise ajya kumenyesha abandi baturage, na bo bahita bitabaza inzego z’ubuyobozi zihutira kuhagera zisanga ni uyu mubyeyi n’abana be bapfuye.

Aba baturage bavuga ko bashenguwe n’ubu bugizi bwa nabi bwakorewe abaturanyi babo byumwihariko aba bana bari bakiri bato.

Bavuga ko uyu nyakwigendera yari asanzwe afite umugabo babanaga mbere akaza kujya gushakishiriza imibereho mu Mujyi wa Kigali, akaza kwinjirwa n’undi mugabo wamufuhiraga cyane.

Nanone kandi umugabo w’isezerano w’uyu mugore witabye Imana, na we ngo yari aherutse kumusaba kumusinyira ngo agurishe umurima ariko amubera ibamba.

Aba baturage bavuga ko ubugizi bwa nabi muri aka gace buri gufata intera, basaba ko abishe uyu mugore n’abana be bakwiye guhanwa by’intangarugero.

Undi muturage yagize ati “Kandi umuntu nakora n’icyaha, bamuhane tubibone, ubundi aba bantu impamvu bahorana ibi bintu ni uko n’ubu abantu bamaze iminsi bapfa bose, n’abo bajyanye barabagarura.”

Aba baturage bavuga ko hari umuturage wo muri aka gace wari uherutse kwicwa ariko abaketswe kubigiramo uruhare bafunzwe bagahita bafungurwa.

Undi muturage ati “Mu minsi micye barabafunguye baragaruka none ubu bari kurya we yaraboze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judithe waganirije abaturage bo muri aka gace, yavuze ko bibabaje, aboneraho kubasaba kujya batanga amakuru ku ngo zirimo amakimbirane kuko ibibazo nk’ibi akenshi ari yo biba bishingiyeho.

Ati “Ibyo kwinjirwa na byo hakaziramo abandi bagabo bajyaga bakimbirana, mubibona namwe mubizi, mwakoze iki? None ubu turimo turarizwa n’ibyabaye, imirambo itatu koko mu rugo rumwe irimo uruhinja nk’uru.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

DRC: Vital Kamerhe uherutse gufungurwa yagaragaje umuti w’ibibazo by’umutekano mucye byazanywemo u Rwanda

Next Post

Karongi: Umwarimu wari ugiye kuruhuka saa sita yishwe n’umukobwa amuteye icyuma mu mutima

Related Posts

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

by radiotv10
05/08/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye Abofisiye babiri ba RDF n’abasivile 20 ibyaha birimo gukoresha umutungo...

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

by radiotv10
05/08/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America n’u Rwanda, bageze ku bwumvikane bwo kohereza abimukira 250 muri iki Gihugu cyo ku Mugabane...

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

by radiotv10
05/08/2025
0

The United States and Rwanda have reached an agreement for the African nation to accept up to 250 migrants deported...

Does religion still shape our daily lifestyle choices?

Does religion still shape our daily lifestyle choices?

by radiotv10
05/08/2025
0

In an increasingly modern and globalized world, one might wonder whether religion still holds influence over our daily lifestyle choices....

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

by radiotv10
04/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s Kicukiro District, the people of Nyarugunga Sector are proving that when a community stands together,...

IZIHERUKA

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe
MU RWANDA

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

by radiotv10
05/08/2025
0

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

05/08/2025
Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

05/08/2025
Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye

Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye

05/08/2025
Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

05/08/2025
Hatangajwe umubare w’impunzi zibarirwa mu mamiliyoni zishobora kwerecyeza muri Uganda zirimo izizava muri DRCongo

Hatangajwe umubare w’impunzi zibarirwa mu mamiliyoni zishobora kwerecyeza muri Uganda zirimo izizava muri DRCongo

05/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Umwarimu wari ugiye kuruhuka saa sita yishwe n’umukobwa amuteye icyuma mu mutima

Karongi: Umwarimu wari ugiye kuruhuka saa sita yishwe n’umukobwa amuteye icyuma mu mutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.