Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Basanze imirambo itatu y’umugore n’abana be barimo uw’imyaka 3 n’ishoko ibari iruhande

radiotv10by radiotv10
29/06/2022
in MU RWANDA
0
Basanze imirambo itatu y’umugore n’abana be barimo uw’imyaka 3 n’ishoko ibari iruhande
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Rukozo mu Karere ka Rulindo, abaturage basanze imirambo y’umugore w’imyaka 27 n’abana be babiri ndetse n’ishoka ibari iruhande bikekwa ko bishwe n’umugabo wari warinjiye uyu mugore amuziza kumufuhira.

Abaturanyi ba banyakwigendera witwa Musengimana Gaudelive wari utuye mu Mudugudu wa Gakobo mu Kagari ka Mberuka mu Murenge wa Rukozo mu Karere ka Rulindo, babwiye Radio 1 ko uyu mubyeyi n’abana be babaherukaga kubabona ku wa Gatanu w’icyunweru gishize.

Umwe mu baturanyi, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 27 Kamena yumvise ingurube yo muri aba baturanyi itaka isa nk’iyishwe n’inzara, ayishyira ubwatsi asanga urugi rw’inzu ikinguye arebyemo imbere ahita abona imirambo y’uyu mugore n’abana be babiri ndetse hagati yabo harimo ishoka.

Uyu muturage yagize ati “Nasanze hakinguye mpamagaye mbura unyikiriza ni ko guhagarara mu mbuga ndebye mu nzu mbona hagaramyemo umuntu ni ko gusubira inyuma nagiye ndi kurira.”

Yahise ajya kumenyesha abandi baturage, na bo bahita bitabaza inzego z’ubuyobozi zihutira kuhagera zisanga ni uyu mubyeyi n’abana be bapfuye.

Aba baturage bavuga ko bashenguwe n’ubu bugizi bwa nabi bwakorewe abaturanyi babo byumwihariko aba bana bari bakiri bato.

Bavuga ko uyu nyakwigendera yari asanzwe afite umugabo babanaga mbere akaza kujya gushakishiriza imibereho mu Mujyi wa Kigali, akaza kwinjirwa n’undi mugabo wamufuhiraga cyane.

Nanone kandi umugabo w’isezerano w’uyu mugore witabye Imana, na we ngo yari aherutse kumusaba kumusinyira ngo agurishe umurima ariko amubera ibamba.

Aba baturage bavuga ko ubugizi bwa nabi muri aka gace buri gufata intera, basaba ko abishe uyu mugore n’abana be bakwiye guhanwa by’intangarugero.

Undi muturage yagize ati “Kandi umuntu nakora n’icyaha, bamuhane tubibone, ubundi aba bantu impamvu bahorana ibi bintu ni uko n’ubu abantu bamaze iminsi bapfa bose, n’abo bajyanye barabagarura.”

Aba baturage bavuga ko hari umuturage wo muri aka gace wari uherutse kwicwa ariko abaketswe kubigiramo uruhare bafunzwe bagahita bafungurwa.

Undi muturage ati “Mu minsi micye barabafunguye baragaruka none ubu bari kurya we yaraboze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judithe waganirije abaturage bo muri aka gace, yavuze ko bibabaje, aboneraho kubasaba kujya batanga amakuru ku ngo zirimo amakimbirane kuko ibibazo nk’ibi akenshi ari yo biba bishingiyeho.

Ati “Ibyo kwinjirwa na byo hakaziramo abandi bagabo bajyaga bakimbirana, mubibona namwe mubizi, mwakoze iki? None ubu turimo turarizwa n’ibyabaye, imirambo itatu koko mu rugo rumwe irimo uruhinja nk’uru.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 4 =

Previous Post

DRC: Vital Kamerhe uherutse gufungurwa yagaragaje umuti w’ibibazo by’umutekano mucye byazanywemo u Rwanda

Next Post

Karongi: Umwarimu wari ugiye kuruhuka saa sita yishwe n’umukobwa amuteye icyuma mu mutima

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Umwarimu wari ugiye kuruhuka saa sita yishwe n’umukobwa amuteye icyuma mu mutima

Karongi: Umwarimu wari ugiye kuruhuka saa sita yishwe n’umukobwa amuteye icyuma mu mutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.